Abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA mu Rwanda, bazaniwe imiti ikomatanyije

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, u Rwanda rwakiriye imiti iri mu bwoko bw’ibinini igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA mu Rwanda, bazaniwe imiti ikomatanyije

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, u Rwanda rwakiriye imiti iri mu bwoko bw’ibinini igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni imiti itatu ikomatanyije yo mu bwoko bwa Tenofovir/ Lamivudine/Dolutegravir (TLD-B/90), iri mu ducupa 349,393, ifite agaciro ka Miliyari 8 z’Amafaranga y’u Rwanda, ikaba yatanzwe n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), muri gahunda y’ubufatanye y’imyaka itanu hagati y’igihugu cy’u Rwanda na USAID, aho kuri ubu agacupa kamwe kazajya gakoreshwa n’ufite virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atatu, mu gihe bari basanzwe bafata buri bwoko ukwabwo. 


Umuyobozi w’ikigo kigura imiti n’ibikoresho byo kwa muganga (Rwanda Medical Supply), Pie Harerimana, avuga ko ubu bufatanyije buje guhindura imikorere kuko mbere imiti yagurwaga na USAID bakayizana igatangwa ku bagenerwa bikorwa, ariko ubu bakaba aribo bayigurira bakanayigeza kubagenerwa bikorwa, ariko kandi ngo iyo bazanye itandukanye niyo bari basanzwe batanga, kuko yo yorohereza abantu bayikeneye kuko ari imiti itatu ivanze, mu gihe ubusanzwe bahaga umuntu nk’ibikombe bitatu, bityo ubu umuntu azajya aba afite igikombe kimwe aho kugira bitatu mu rugo iwe.

Ni imiti itatu ikomatanyije yo mu bwoko bwa Tenofovir/ Lamivudine/Dolutegravir (TLD-B/90), aho umuntu azajya aba afite igikombe kimwe aho kugira bitatu mu rugo iwe.


Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubuzima muri USAID, Robin Martz, avuga ko imiti yatanzwe yaje kugira ngo irengere ubuzima bw’abafite virusi itera SIDA ikaba ishobora kuzakoreshwa mu gihe cy’umwaka ifasha mu kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda barenga ibihumbi 87 babana na virusi itera SIDA, ni ukuvuga abagera kuri 40% by’abantu bose bafite virusi itera SIDA bakurikiranirwa kwa muganga.

Robin Martz, avuga ko iyo miti izafasha abagera kuri 40% by’abantu bose bafite virusi itera SIDA bakurikiranirwa kwa muganga.


Ni mu gihe Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Corneille Ntihabose, we yavuze ko umuntu wese ufite virusi itera SIDA mu Rwanda ashobora kubona imiti kandi ngo kuyifata hari byinshi yongerera abayifata, dore ko iyo barebye imibare bafite, abitaba Imana bitewe n’agakoko gatera SIDA baragabanutse cyane, ikindi basigaye babaho igihe kirekire kuko ubushakashatsi bwerekana ko umuntu adashobora kubatandukanya n’abadafite agakoko gatera SIDA, bityo ko hari icyizere cy’ubuzima kimwe n’Abanyarwanda abo ari bo bose, kandi ibyo byatewe no kubonekera ku gihe kw’imiti, bakayibonera hafi. 


Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko u Rwanda rwihagije ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ku kigero cya 100% mu gihe abafite virusi itera SIDA bafata imiti ku kigero cya 97%, naho intego ku rwego rw’isi muri rusange ikaba ari 90%, aho kugeza ubu mu Rwanda ubwandu bwa virusi itera SIDA buri kuri 3% by’abaturage muri rusange bari hagati y’imyaka 15 kuzamura.


Ni mu gihe kandi guhera tariki 27 Nyakanga 2021, Ikigo kigura imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, cyasinyanye amasezerano y’imyaka itanu na USAID afite agaciro ka miliyoni 75 z’Amadolari, akaba akubiyemo ibyo bagomba kujya bagura buri mwaka birimo imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, iya Malaria, kuboneza urubyaro n’indi irimo iyo kwita ku buzima bw’ababyeyi ndetse n’abana.

Imiti yose yatanzwe uyu munsi iri mu ducupa 349,393, ikaba ifite agaciro ka Miliyari 8 z’Amafaranga y’u Rwanda.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!