Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko inkoni yera ibayobora yashyirwa mu mategeko y’umuhanda!

 Inshamake   Nyuma yo kugaragara ko bahutazwa mu muhanda, abafite ubumuga bwo kutabona batewe impungenge n’abatwara ibinyabiziga badaha agaciro inkoni yera ibafasha mu kugenda, bagasaba ko yakubahwa ndetse n’abigisha amategeko y’umuhanda na yo bakayishyiramo.

Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko inkoni yera ibayobora yashyirwa mu mategeko y’umuhanda!

 Inshamake   Nyuma yo kugaragara ko bahutazwa mu muhanda, abafite ubumuga bwo kutabona batewe impungenge n’abatwara ibinyabiziga badaha agaciro inkoni yera ibafasha mu kugenda, bagasaba ko yakubahwa ndetse n’abigisha amategeko y’umuhanda na yo bakayishyiramo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko inkoni yera ari ijisho ryabo, kuko ituma umuntu agenda ntawe umurandase, agakora gahunda ze zikarangira agasubira mu rugo, aho iyo agiye kwambuka umuhanda afite iyo nkoni, atera intambwe yinjira mu muhanda ubundi ya nkoni akayizamura kugira ngo imodoka zihagarare abone kwambuka, ariko ikigaragara ni uko hari abatwara ibinyabiziga batayitaho, akenshi kuko batazi icyo isobanura bigatuma bahutaza uyifite.

Kwambuka umuhanda ku bafite ubumuga bwo kutabona bakoresha inkoni yera biba ari ingorabahizi, aho abatwara ibinyabiziga batayitaho.


Mu kiganiro na Kigalitoday dukesha iyi nkuru, Ingabire Séverin ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko kugenda mu muhanda bimugora kuko abatwara ibinyabiziga hari ubwo batamuha inzira kandi aba afite inkoni yera ndetse ngo bigeze kuyigonga.


Yagize ati

Nari ndi ku Kacyiru nshaka kwambuka umuhanda, nzamura inkoni yanjye yera, mu gihe ntangiye kugenda barayigonga n’uyigonze arakomeza arigendera. Namaze iminota nka 30 nabuze uko mpava, nanabaza abantu bari aho bati iyo modoka ntayo twabonye, biranyobera. Nshobora kumara n’isaha yose ku muhanda nabuze uko nambuka.


Yakomeje agira ati

Ku bwanyje nasaba ko abiga amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, banigishwa akamaro k’inkoni yera bakazajya bayubaha nk’uko bubaha ibyapa byo ku muhanda. Polisi na yo nayisaba ko muri gahunda zayo z’umutekano wo mu muhanda nka ‘Gerayo Amahoro’, yabwira abantu ko bubaha inkoni yera kugira ngo badahutaza uyifitwaje bakamwongerera ubumuga.

Ingabire Séverin ufite ubumuga bwo kutabona asanga Polisi ikwiye kongera inkoni yera muri gahunda za 'Gerayo amahoro', ndetse ikanigishwa abiga amategeko y'umuhanda.Ifoto: Google.


Umwe mu bafite amashuri yigisha amategeko yo mu muhanda no gutwara ibinyabiziga, Mbuto Aimable ubimazemo imyaka 20, yabwiye Kigalitoday ko iyo nkoni bayigisha mu ishuri ariko ko hari abatayitaho mu muhanda, anagira inama abatwara ibinyabiziga ko bagira imyitwarire myiza (discipline) mu muhanda, bakagira ubworoherane, bizatuma bubaha ari ufite ubumuga ndetse n’abandi basangiye umuhanda bityo ntihabeho impanuka. 


Ni mu gihe Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, avuga ko abafite ubumuga bwo kutabona na bo bafite uburenganzira mu muhanda, ko bagomba kwitabwaho.


CP Kabera ati

Kuba bafite ubumuga bwo kutabona bakwiye umwihariko, iyo nkoni yera rero ibayobora kuba yemewe na byo bifite agaciro kabyo. Muri bwa bukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda aho dusaba abantu koroherana, ni ugusaba abatwara ibinyabiziga n’abandi bakoresha umuhanda ko bagomba kwita kuri abo bafite ubumuga bwo kutabona.

CP John Bosco Kabera uvugira Polisi y'u Rwanda asanga abantu bakwiye koroherana, abatwara ibinyabiziga n’abandi bakoresha umuhanda bakita ku bafite ubumuga bwo kutabona.


Inkoni yera ikoze mu cyuma kitaremereye (aluminium) cyangwa muri pulasitiki, ikaba igera mu gituza cy’uyitwaye. Akenshi igira amabara abiri, ikirindi cy’umukara n’ahasigaye h’umweru, iyo igenewe abatabona gusa, hakaba n’iyongerwaho ibara ry’umutuku, yo ikaba igenewe ufite ubumuga bwo kutabona no kutumva.

Inkoni yera ibamo ibice bibiri aho hari iyagenewe abafite ubumuga bwo kutabona gusa, n'iyagenewe abafite ubumuga bwo kutabona no kutumva.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!