Abaganga 20 bongerewe ubumenyi bwo kuvura indwara zifata ubwonko.

 Inshamake   Mu rwego rwo kongerera ubumenyi ku buvuzi bw’indwara zifata ubwonko, ku wa gatanu tariki 02 Werurwe 2018 mu karere ka Huye hasojwe amahugurwa y’abaganga 20 baturutse mu bitaro byo hirya no hino mu Rwanda.

Abaganga 20 bongerewe ubumenyi bwo kuvura indwara zifata ubwonko.

 Inshamake   Mu rwego rwo kongerera ubumenyi ku buvuzi bw’indwara zifata ubwonko, ku wa gatanu tariki 02 Werurwe 2018 mu karere ka Huye hasojwe amahugurwa y’abaganga 20 baturutse mu bitaro byo hirya no hino mu Rwanda.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Mu gihe cy’iminsi itanu aya mahugurwa yatewe inkunga na East African Development Bank(EADB) hamwe na British Council aho iyi gahunda izamara imyaka ine hanyuma bakazanatekereza n’ibijyanye no kubaha ubushobozi bwo kwiga hanze.


Divid W. Odongo umuyobozi wa EADB yavuze ko ari bo bateye inkunga amahugurwa, babahaye ibikoresho n’ibindi byari kubafasha mu mahugurwa harimo no gufasha izo nzobere kuva mu bihugu byabo bakaza kubigisha.
David Odongo ati “Intego yacu ni ukuzamura ubushobozi bw’ibihugu harimo n’u Rwanda mu gukiza ubuzima bw’abarwayi  indwara zo mu mutwe.”


Odongo yakomeje avuga ko iki gikorwa cy'amahugurwa kirimo abaganga bizeye ko bagiye gukora byinshi bizatuma abanyarwanda bagira ubuzima bwiza kuko n'ubwo EADB ari banki ibikorwa byayo byibanda ku kuzamura imibereho myiza y'abaturage, aho ngo bazakomeza guhugura abaganga bo mu karere ka Afrika y’iburasirazuba, ndetse n’abahuguwe bakazakorera ingendo mu bihugu bikagize basangiza ubumenyi bahawe bagenzi babo, ibikorwa byose bizaterwa inkunga na EADB.

Divid W. Odongo uyobora EADB avuga ko n'ubwo ari banki ibikorwa byayo byibanda ku kuzamura imibereho myiza y'abaturage.

Dr. Sendegeya Augustin umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Butare (CHUB), ari nabyo byateguye aya mahugurwa yavuze ko bahuguye abaganga kugira ngo na bo bazajye guhugura abandi mu bitaro baturutsemo kandi bikazabafasha mu kuvura kwabo.

Dr. Sendegeya Augustin umuyobozi mukuru wa CHUB, avuga ko bahuguye abaganga kugira ngo na bo bazajye guhugura abandi mu bitaro baturutsemo.


Dr. Sendegeya ati:“Indwara zifata ubwonko hari ubumenyi rusange, iyo abantu biga ubuganga, ibyo wize mu ishuri iyo ugeze mu kazi ugomba kubyihuguramo kugira ngo wiyibutse kuko abarwayi ntabwo bagera ku nzobere ako kanya ahubwo babanza kwakirwa n’abaganga basanzwe hanyuma bakabona kujya ku nzobere, niyo mpamvu ari ngombwa ko babimenya.”


Ni mu gihe ku ruhande rw’abahuguwe nabo babona hari byinshi aya mahugurwa azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi, aho Habimana Gaspard umuganga wimenyereza kuvura abana mu bitaro bya CHUK yavuze ko abaganga mu Rwanda bahuguriwe kuvura indwara zo mu mutwe ari bake, dore ko n’ubwo basanzwe bazivura nta bumenyi buhagije babifitiye.


Habimana ati:“Ntabwo bivuze ngo aya mahugurwa azahita aduhindura abaganga bashinzwe kuvura indwara zo mu mutwe, gusa byibuze ibi byongera ubumenyi ku bwo twari basanganwe mu kuvura indwara zo mu mutwe, amahugurwa agiye gutuma natwe twumva ko twavura abantu indwara zo mu mutwe.”  


Uwamariya Esperance, umukozi wa British Council yavuze ko bakorana na East African Development Bank (EADB) nk’abatera inkunga gahunda yo guhugura abaganga mu birebana no kuvura indwara zo mu mutwe, ubwonko n’imitsi, anaboneraho gushimira iyi banki yabateye inkunga aya mahugurwa akabasha kubaho.

Uwamariya ati:“Twahuguye abaganga bagera kuri 20 cyane cyane ni ndwara zikomeye zigoye kuvura ziboneka mu gihugu, rero ni muri urwo rwego twabahuguye mu gihe cy’iminsi itanu, turi kumwe n’inzobere eshanu, bamwe bavuye mu Bwongereza, abandi baturuka muri Uganda.”
 

Uwamariya Esperance, umukozi wa British Council yashimiye EADB yabateye inkunga ngo aya mahugurwa abeho.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!