Abagura TECNO Camon 16 na TECNO Spark 5 Pro nshya bagiye kujya bakubirwa interineti ya Airtel!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020, Airtel Rwanda yatangije gahunda yo gukubira kabiri interineti umuntu wese uguze simatifoni nshyashya ari ku murongo wa Airtel mu gihe cy’amezi 3.

Abagura TECNO Camon 16 na TECNO Spark 5 Pro nshya bagiye kujya bakubirwa interineti ya Airtel!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020, Airtel Rwanda yatangije gahunda yo gukubira kabiri interineti umuntu wese uguze simatifoni nshyashya ari ku murongo wa Airtel mu gihe cy’amezi 3.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Iyi gahunda igamije kugabanya ubusumbane mu bakoresha ikoranabuhanga mu gihugu cyane cyane muri ibi bihe aho kugura interineti bisigaye bihenze kuri benshi, aho Airtel Rwanda ifite intego yo gukora itandukaniro itanga interineti ihendutse kuri bose.

 

Mu murongo w’iyi gahunda, Airtel yanatangiye imikoranire na TECNO, iki kikaba ari ikigo  kiza ku isonga mu gucuruza simatifone mu Rwanda; aho abakiriya bazajya bagura  simatifoni ya TECNO Camon 16 Series cyangwa TECNO Spark 5 pro ku iduka rya TECNO cyangwa ishami rya Airtel aho ariho hose mu gihugu  bazajya bakubirwa kabiri interineti baguze kuri simatifoni zabo nshya mu gihe cy’amezi 3 banahabwe GB7 mu gihe baguriye kw’ishami rya Airtel. 


Avuga kuri iyi mikoranire, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Amit Chawla yagize ati

Interineti niryo shingiro ry’impinduka mu bijyanye n’itumanaho kw’isi yose.  Nk’abemera izi mpinduka, twe nka Airtel twakoze ishoramari rikomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga no gushyiraho umurongo w’itumanaho duharanira kugeza interineti nziza ku bakoresha simatifoni mu Rwanda. Iyi mikoranire izanye impinduka mu bijyanye no guhendukirwa ikanaha agaciro abakiriya.

Yakomeje avuga ko iyi gahunda nshya izongera imikoreshereze ya interineti bijyanye n’uko Airtel isanzwe ari umuyoboro wa telefone zigezweho, dore ko binerekana umuhati wa Airtel mu guha agaciro ibyo igeza ku bakiriya bayo.

Amit Chawla uyobora Airtel Rwanda asanga iyi gahunda nshya izongera imikoreshereze ya interineti, kandi ko bafite umuhati wo guha agaciro abakiriya bayo. 

Ni mu gihe avuga kuri iyi mikoranire, Bwana Didier Dushime, ukuriye ishami rishinzwe ubufatanye n’iterambere  muri Trannsion Rwanda, yagize ati

Iyi mikoranire izafasha abakoresha TECNO Camon 16 kugera ku byo bifuza haba mu buzima bwabo bwite haba no mu kazi kabo banatume abandi abakoresha izindi telefone bagira inzozi baharanira kugeraho.  Nk’uko TECNO Camon 16  yazanye impinduka mu bijyanye n’amafoto, twihaye intego yo kugeza ku banyarwanda telefone z’udushya kandi nziza zikoresha interineti ya make izatuma ubuzima burushaho kuryohera abanyarwanda.

 

Kugira ngo abakiriya babashe kuryoherwa n’iyi gahunda, bazasabwa gusa gukanda *407# batangire kuyikoresha bakimara gushyiramo simukadi ya Airtel ku nshuro ya mbere bagakurikiza amabwiriza, ariko nyuma bazajya bakanda *255*2#  bagure ipaki yabo ya mbere bakubirwe kabiri ako kanya.


Urugero nk’umukiriya uguze interineti y’ukwezi y’ama frw 10,000 imuha GB30 , azajya abona GB60 yiyongeraho GB7, bisobanuye ko uwo mukiriya azajya ahita abona GB67.

Abagura TECNO Camon 16 na TECNO Spark 5 Pro nshya bagiye kujya baryoherwa no gukubirwa 2 interineti baguze mu gihe cy'amezi 3 yose.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!