Abakinnyi b’Amavubi batoboye basaba agahimbazamushyi, Perezida wa FERWAFA nawe agira ibyo abasaba!

 Inshamake   Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yijeje abakinnyi b’Amavubi ko azabavuganira ku busabe bamugejejeho ko bahabwa agahimbazamusyi mu gihe batsinda Cap-Vert mu mukino uzaba ku wa Kabiri.

Abakinnyi b’Amavubi batoboye basaba agahimbazamushyi, Perezida wa FERWAFA nawe agira ibyo abasaba!

 Inshamake   Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yijeje abakinnyi b’Amavubi ko azabavuganira ku busabe bamugejejeho ko bahabwa agahimbazamusyi mu gihe batsinda Cap-Vert mu mukino uzaba ku wa Kabiri.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Hari amakuru Igihe dukesha iyi nkuru yamenye ko kapiteni w’Amavubi, Niyonzima Haruna, yandikiye FERWAFA na Minisiteri ya Siporo, asaba ko abakinnyi bashyirirwaho agahimbazamusyi mu gihe batsinda Cap-Vert ku wa Kabiri.

Kapiteni Haruna Niyonzima yandikiye FERWAFA na Minisiteri ya Siporo, asaba ko bashyirirwaho agahimbazamusyi nibatsinda Cap-vert; aha ni ku mukino banganyijemo ubusa ku busa i Praia.


Mu myitozo yabaye ku Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Ikipe y’Igihugu yasuwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, ashimira abakinnyi uko bitwaye muri Cap-Vert, abizeza ubufasha mu busabe bamugejejeho ko bazahabwa agasimbazamusyi nibatsinda Cap-Vert.


Rtd Brig Gen Sekamana ati

Ndabashimira ibyo mwakoze, biduha icyizere, bigaragaza ko byose bishoboka. Ubutumwa bwanyu twarabubonye, tuzabuganiraho n’abandi. Biri ngombwa rwose, nta muntu wakoze udakwiye gushimirwa, ariko rero gushimirwa kwe birongera bikiyongera igihe yakoze ibindi biri ngombwa, aho biroroha mu kubihagararaho, biroroha no gufata ikindi cyemezo bitandukanye n’izindi nzira bisanzwe binyuramo.


Yasabye abakinnyi b’Amavubi kwitwara neza mu mukino w’umunsi wa kane wo mu matsinda, bazakiramo Cap-Vert ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo, kugira ngo na we bizamworohere kugeza ku zindi nzego ubusabe bw’agahimbazamusyi kabo.


Ati

Icyo mbasaba ni uko niba mwarashimishije Abanyarwanda muri hariya, ngira ngo aho bigeze ni ugukuba kabiri cyangwa gatatu. Icyo mbasaba ni ugushyira umutima ku mukino. Reka dukomereze aho, naho ubutumwa bwa kapiteni nzabukoraho, nzareba uko mbiganira n’abandi, ariko mumfashe sinzajye kuganira mvuga ndya indimi.

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène uyobora FERWAFA yabasabye gutsinda umukino wa Cap-Vert kugira ngo atazajya kubasabira agahimbazamusyi arya indimi.


Inota u Rwanda rwakuye muri Cap-Vert ku wa Kane, ryarufashije gukomeza kugira icyizere cyo guhatanira kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun mu 2022 nubwo kugeza ubu ruri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe mu F riyobowe na Cameroun ifite amanota arindwi.

 

Umukino w’u Rwanda na Cap-Vert uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda (15:00), ni mu gihe Amavubi yamaze kwiyongeramo Sugira Ernest uri gukorana n’abandi kuva kuri iki Cyumweru.


Ubusanzwe mu ikipe y’igihugu Amavubi nta gahimbazamusyi gatangwa ku mukino uwo ari wo wose batsinzwe, cyeretse uwahesheje igihugu kuva mu cyiciro kimwe kijya mu kindi, bivuze ko umukino Amavubi aherutse gukina na Cap-Vert nta mafaranga y’agahimbazamusyi abakinnyi bahawe.


Hari ubwo abakinnyi bahabwaga agahimbazamusyi ka miliyoni eshatu, urugero ni nk’ababonye itike ya CHAN ya 2020 n’abatsinze Seychelles mu cyiciro cya mbere cyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!