Abakinnyi 15 barimo batatu ba Rayon Sports ntibemerewe gukina umunsi wa 14

 Inshamake   Mu gihe shampiyona y’umupira w’amaguru irimbanije, abakinnyi 15 b'amakipe atandukanye barimo batatu ba Rayon Sports ntibemerewe gukina ku munsi wa 14 wa shampiyona.

Abakinnyi 15 barimo batatu ba Rayon Sports ntibemerewe gukina umunsi wa 14

 Inshamake   Mu gihe shampiyona y’umupira w’amaguru irimbanije, abakinnyi 15 b'amakipe atandukanye barimo batatu ba Rayon Sports ntibemerewe gukina ku munsi wa 14 wa shampiyona.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni umukino uteganijwe ku Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022, aho iyi kipe bivugwa ko ifite abafana benshi kurusha izindi zo mu Rwanda, izaba yakiriye Marines FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda z’amanywa.


Mu bakinnyi batemerewe gukina uyu mukino kubera ko bujuje amakarita atatu y’imihondo cyangwa se bahawe ikarita itukura bityo bagahanishwa kudakina umukino ukurikira, barimo ba myugariro bo ku mpande ba Rayon Sports, ni ukuvuga Nizigiyimana Abdul Karim uzwi cyane nka Makenzi ukina iburyo na Muvandimwe JMV ukina ibumoso, ndetse n’umukinnyi wo hagati Nishimwe Blaise, mu gihe Marines FC bazakina izaba idafite Mfitumukiza Nzungu na Mugiraneza Frodouard.

Nishimwe Blaise na Muvandimwe JMV ni bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batemerewe gukina umunsi wa 14 wa shampiyona.


Kugeza ku munsi wa cumi na gatatu wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa 5 n’amanota 23, ikaba irushwa na APR FC iri ku mwanya wa mbere amanota 4, aho iyi kipe y’ingabo z’igihugu inafite imikino 2 y’ibirarane.

Myugariro w'iburyo  Nizigiyimana Abdul Karim uzwi cyane nka Makenzi nawe ntazakina ku mukino wa Marines FC nyuma yo guhabwa ikarita itukura ubwo batsindaga Etincelles 2 ku busa.

Uko imikino yose y’umunsi wa 14 iteganijwe:


Ku wa Gatandatu tariki  22 Mutarama 2022
Kiyovu SC vs Espoir FC, Kigali Stadium - 15:00
AS Kigali vs APR FC, Kigali Stadium - 15:00


Ku wa Cyumweru tariki  23 Mutarama 2022
Mukura VS&L vs Musanze FC, Huye Stadium - 15:00
Rayon Sports FC vs Marine FC, Kigali Stadium - 12:30
Gasogi United vs Etincelles FC, Kigali Stadium - 12:30


Ku wa Mbere tariki  24 Mutarama 2022
Rutsiro FC vs Gicumbi FC, Umuganda Stadium - 15:00
Gorilla FC vs Etoile de l’Est FC, Kigali Stadium - 12:30
Police FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium - 15:00


Abakinnyi bose batemerewe gukina umunsi wa 14 wa shampiyona:


RUGWIRO Amadeus Hervé (AS Kigali)
MUNIRU Abdul Rahman (Bugesera FC)
TWAGIZIMANA Fulgence (Espoir FC)
AKAYEZU Jean Bosco (Etincelles FC)
BIZIMANA Ibtihadj (Etincelles FC)
DUKUNDANE Pacifique (Etoile de l’Est FC)
NIYIBIZI Emmanuel (Gicumbi FC)
UWIMANA Emmanuel (Gorilla FC)
MFITUMUKIZA Nzungu (Marine FC)
MUGIRANEZA Frodouard (Marine FC)
MUHIRE Anicet (Musanze FC)
NKUNDIMANA (Musanze FC)
MUVANDIMWE Jean Marie Vianney (Rayon Sports FC)
NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
NIZIGIYIMANA Abdul Karim (Rayon Sports FC)

Nyuma y'umunsi wa 13 wa shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa 5 n'amanota 23.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!