Abakoresha Twitter baragirwa inama yo guhindura vuba na bwangu Passwords zabo!

 Inshamake   Ubuyobozi bw’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter bwagiriye inama abakiriya miliyoni 336 barukoresha yo guhindura vuba na bwangu amagambo-banga (Passwords) bari basanzwe bakoresha kuri uru rubuga, nyuma y’aho bigaragaye ko hari ikiza(virus) cyabikuye password zari muri systeme mpuzamahanga.

Ubu buyobozi bwa Twitter bwavuze ko iki kibazo yamaze kugikemura kandi ko nta bimenyetso by’imikoreshereze mibi bikigaragara, gusa yagiriye abantu inama yo guhindura passwords zabo kuri Twitter ndetse n’ahandi hose bashobora kuba barakoresheje izisa na zo, mu rwego rwo kwirinda ibibazo.

Parag Agrawal ushinzwe ikoranabuhanga muri Twitter yasabye imbabazi kubera iki kibazo cyaje gitunguranye, gusa yongera kwibutsa abakoresha uru rubuga ko ari ngombwa guhindura amagambobanga yabo.

Parag Agrawal yagize ati:” Dusabye imbabazi ku byabaye, tuzi neza kandi dushimira icyizere mutugirira, kandi dushishikajwe n’uko icyo cyizere cyabaho buri gihe. Hari  ikiza cyaje cyangiza passwords zari zibitse mu bubiko. Iri kosa ni twe twaribonye ubwacu, tuvanaho izo passwords kandi turimo gushyira mu bikorwa ingamba zatuma iki cyiza cyabaye kitakongera kubaho ukundi.”

Agraval yakomeje agira inama abakiriya ba Twitter yo guhindura Passwords zabo mu rwego rwo kwirinda ibibazo, kandi bagakoresha uburyo bwa ‘Password Manager’, mu rwego rwo kugira ngo babone password zifite imbaraga kandi bakagira password imwe kuri serivisi zose bakoresha.

Parag Agrawal ushinzwe ikoranabuhanga muri Twitter yasabye imbabazi kubera iki kibazo, anagira inama abakiriya ba Twitter yo guhindura Passwords zabo

Mu busanzwe, kompanyi zikomeye zibika passwords z’abakiriya bazo mu buryo udashobora kuzisoma. Twitter yo yari isanzwe ikoresha uburyo bwitwa ‘hashing’ kugira ngo ibashe kubika izi passwords, ubu akaba ari uburyo bwasimbuye ubwari busanzwe aho password iba igizwe n’uruhurirane rw’imibare ndetse n’inyuguti ziba zibitse muri systeme yabo.

Ubu nibwo butumwa bwanditswe n'ubuyobozi bwa Twitter.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!