Abakozi b’Akarere mu mazi abira bazira inka 21 zapfuye!

 Inshamake   Abayobozi bashinzwe ubworozi mu karere ka Muhanga bari mu mazi abira kubera urupfu rw’inka zirenga 21 zo mu Murenge wa Nyarusange, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugiye kubashumbusha ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako.

Abakozi b’Akarere mu mazi abira bazira inka 21 zapfuye!

 Inshamake   Abayobozi bashinzwe ubworozi mu karere ka Muhanga bari mu mazi abira kubera urupfu rw’inka zirenga 21 zo mu Murenge wa Nyarusange, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugiye kubashumbusha ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi na Mata, mu nka 104 zahawe abaturage bakorewe amaterasi bo mu murenge wa Nyarusange zatanzwe n’Akarere ku bufatanye n’Inkeragutabara, ku nkunga y’umushinga LVEMP II wakoreraga muri REMA, hamaze gupfamo inka 21 zingana na 20% by’izatanzwe, aho bamwe mu bakozi bo muri aka karere batangazaga ko izi nka zakuwe mu bice bikonje, ku buryo byari bigoye ko zapfa kumenyera vuba ubuzima bwo mu Karere ka Muhanga, bakavuga ko byasabaga kuzitaho cyane mu bushobozi benshi mu bazihawe badashobora kubona.


Uru rupfu rw’izi nka rwanatumye hari umukozi ushinzwe amatungo ku rwego rw’Akarere witwa Munyezamu Gadi yandika yegura ku mirimo ye, n’ubwo hari abavuga ko yaba yarabisabwe kandi ngo nta burangare yagize muri iki kibazo, ndetse ngo hari n’abandi bashobora kumukurikira, dore ko uyu Munyezamu amaze iminsi ashakishwa ngo atabwe muri yombi, ariko arabura.

Mu nka 104 zahawe abaturage bakorewe amaterasi bo mu murenge wa Nyarusange zatanzwe n’Akarere ku bufatanye n’Inkeragutabara, ku nkunga ya LVEMP II, hamaze gupfamo 21 zose.


Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru avuga ko kwirukanwa kwa Munyezamu guhangayikishije n’abandi bakozi b’akarere bashinzwe ubworozi, nyamara uburangare bari gushinjwa bo ntabwo bishinja kuko ngo iki kibazo bakimenyesheje umwe mu bagize Komite nyobozi y’Akarere mu mpera z’ukwezi kwa mata hamaze gupfa inka enye gusa ariko ntagihe umwanya n’agaciro.


Umwe muri aba bakozi yagize ati

Hari ibyerekana ko habaye inama ivuga kuri iki kibazo cyo kwita ku nka, ariko nta gisubizo ubuyobozi bwatanze ku cyakorwa none bukomeje kwegeka ikibazo ku bakozi bo hasi.

Ni mu gihe mu kiganiro Umuseke dukesha iyi nkuru wagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice ku bibazo by’izi nka ziherutse gupfa, yavuze ko bagiye kongera gushumbusha abaturage bapfushije izo nka bagera kuri 21.

Uwamariya Béatrice uyobora Muhanga avuga ko bagiye kongera gushumbusha abaturage bapfushije izo nka bagera kuri 21.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!