Abana ba Bobi Wine bahungishijwe; icyemezo cyanenzwe na bamwe

 Inshamake   Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yatangaje ko yahisemo guhungishiriza abana be muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akeka ko bashobora gushimutwa.

Abana ba Bobi Wine bahungishijwe; icyemezo cyanenzwe na bamwe

 Inshamake   Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yatangaje ko yahisemo guhungishiriza abana be muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akeka ko bashobora gushimutwa.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Bobi Wine avuga ko nyuma yo kuvumbura ko ubutegetsi bwa Perezida Museveni bushaka kuzashimuta abana be bukamusaba guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza, yahisemo kubahungisha aho bahagurutse ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Entebbe baherekejwe na nyina wabo mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 06 Mutarama 2021.


Icyi cyemezo cya Robert Kyagulanyi cyanenzwe na benshi batangira kugaragaza ko atari akwiye kuba ahungisha abane be mu gihe hari amagana y’urubyiruko arimo kumugwa inyuma.


Ni mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 07 Mutarama 2021 asobanura ku bijyanye n’iki cyemezo, Robert Kyagulanyi yavuze ko yagifashe nyuma yo kubona ko ubuzima bw’abana be buri mu kaga kandi hari n’umugambi wo kubashimuta ngo bamubuze kwiyamamaza.

 

Yagize ati


Mwagiye mubona ibintu nk’ibi mu mezi ashize, njye n’abantu ba hafi ndetse n’umuryango wanjye twagiye dushyirwa mu byago bikomeye n’ubutegetsi. Muribuka mu minsi yashize igisasu cyatewe mu cyumba cy’umuhungu wanjye. Bashakaga kumwica.

 

Yakomeje agira ati


Nabwiwe ko bashakaga gushimuta umwana wanjye umwe cyangwa babiri, bakabashyira imbunda ku mutwe kugira ngo mvuge ibintu ntemera, mu minsi ishize imodoka yagiye ikurikirana umugore n’abana banjye aho bagiye hose, ndetse byatumye mbahindurira amashuri.

Robert Kyagulanyi avuga icyemezo cyo guhungisha abana yagifashe nyuma yo kubona ko ubuzima bwabo buri mu kaga kandi hari n’umugambi wo kubashimuta ngo bamubuze kwiyamamaza.

Robert Kyagulanyi yavuze ko abana be bazasubira muri Uganda nyuma y’amatora, yemeza ko we n’umugore we, Barbara Itungo Kyagulanyi bakiri muri Uganda kandi bazakomeza guhangana n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!