Abantu 115 bo mu Burasirazuba bw’u Rwanda bamaze gufatwa bashaka guhunga Igihugu

 Inshamake   Abaturage 115 bo mu turere dutandukanye tugize Intara y’Iburasirazuba, bamaze gufatirwa mu bice bitandukanye by’imipaka bashaka guhunga igihugu ngo kubera gahunda yo kwikingiza Covid-19.

Abantu 115 bo mu Burasirazuba bw’u Rwanda bamaze gufatwa bashaka guhunga Igihugu

 Inshamake   Abaturage 115 bo mu turere dutandukanye tugize Intara y’Iburasirazuba, bamaze gufatirwa mu bice bitandukanye by’imipaka bashaka guhunga igihugu ngo kubera gahunda yo kwikingiza Covid-19.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi ni ibyatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022 mu kiganiro cyahuje itangazamakuru n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, aho ubu buyobozi buvuga ko abagifite imyumvire idahwitse buri kubigisha kandi abenshi bagenda bahinduka, nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel, yavuze ko imirimo yo gukingira igenda neza muri rusange, aho abatuye iyi Ntara barenga miliyoni ebyiri (bangana na 98%) bamaze guhabwa urukingo rwa mbere, gusa avuga ko hari abanze kwikingiza kubera imyemerere yabo ari nabo bakiri kwigisha kugira ngo bikingize.


CG Gasana yavuze ko muri ubwo bukangurambaga bwo kwigisha abafite imyemerere itabemerera kwikingiza hamaze kwigishwa abarenga 2000 ku bufatanye bw’amadini n’amatorero kandi ngo barahindutse barikingiza, gusa yanavuze ko hari n’ababyanze bahitamo guhunga.


Yagize ati

Guhunga byo byarabaye abantu ba Rwamagana bafatirwa Nyagatare, abantu ba Gatsibo bafatirwa Rubavu, abantu ba Kirehe bafatirwa ku mupaka bagenda bashaka kujya mu bihugu cy’abaturanyi n’ahandi n’ahandi, usanga ari abantu bake bafite imyumvire itandukanye, ubu hamaze gufatwa abantu 115 bakagarurwa bakigishwa hari n’abandi bagendaga bifungirana mu nzu nabo basangwayo bakigishwa.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel mukiganiro n'abanyamakuru yemeje ko hari abanze kwikingiza kubera imyemerere, aho abagera ku 115 bafashwe bagerageza guhunga igihugu.


Guverineri Gasana yavuze ko ku bufatanye n’abanyamadini batandukanye bakomeje kwigisha aba bantu kandi hari ikigenda gihinduka, aho yatanze urugero rw’uburyo we ubwe yagize uruhare mu kwigisha abaturage 100 mu Bugesera kandi ngo barabyumvise barikingiza, Nyagatare naho ngo bigishije abarenga 200.


Yakomeje avuga ko bake bakinangiye nabo bagenda bigishwa, aho asanga ari amahirwe adasanzwe Leta iba yakoze yo gushobora kubonera abantu bose inkingo kugira ngo birinde kandi ntibatakaze ubuzima kubera Covid-19, bityo abantu ntibakwiriye gutangwa kwikingiza.

Guverineri Gasana avuga ko ko ku bufatanye n’abanyamadini batandukanye bakomeje kwigisha abantu banga kwikingiza kandi hari ikigenda gihinduka.


Ni mu gihe abanyamadini bakomeje kwinangira kwikingiza harimo Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi bavuguruye, Abahamya ba Yehova, Umuriro wa Pantecote n’andi madini atandukanye avuga ko imyemerere bagenderaho ibabuza kwikingiza.


Kugeza ubu abaturage 98% bo mu Ntara y’Iburasirazuba bamaze guhabwa urukingo rwa mbere, 66% bamaze guhabwa inkingo ebyiri, mu gihe 8% bamaze guhabwa urukingo rwa gatatu; Ubuyobozi bukavuga ko kuba ahantu hatandukanye harimo mu isoko, kwinjira mu modoka ndetse n’ahandi henshi basigaye batanga serivisi ku bantu bikingije gusa byatumye n’abatarabikora babikora ku bwinshi.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!