Abantu 55 bamaze guhitanwa n’urubura rukomeje guca ibintu hirya no hino!

 Inshamake   Kugeza ubu hamaze kubarurwa abantu 55 bamaze kubura ubizima mu gihe urubura n’ubukonje buri ku kigero cyo hejuru bikomeje kwibasira ibihugu bitandukanye biri ku mugabane w’uburayi.

Abantu 55 bamaze guhitanwa n’urubura rukomeje guca ibintu hirya no hino!

 Inshamake   Kugeza ubu hamaze kubarurwa abantu 55 bamaze kubura ubizima mu gihe urubura n’ubukonje buri ku kigero cyo hejuru bikomeje kwibasira ibihugu bitandukanye biri ku mugabane w’uburayi.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Uru rubura rwagiye ruhabwa amazina atandukanye agaragaza ko bitari bisanzwe rwahagaritse ubuzima aho imihanda, amashuri byafunzwe, ndetse n’ingendo nyinshi z’indege zirasubikwa, aho hari n’abagiye bisanga nta muriro w’amashanyarazi bafite.


BBC ivuga ko 21 mu bapfuye ari abo muri Pologne ndetse benshi akaba ari abatagira aho kurambika umusaya, mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko mu bashobora kwibasirwa cyane harimo abakene, impunzi ndetse n’abimukira.


Itangazo OMS yashyize ahagarara ryagiraga riti:“Abenshi bashobora kugerwaho n’indwara zituruka ku bukonje harimo abakuze, abana, abafite indwara zidakira, ndetse n’ubumuga butandukanye bwaba ubwo ku mubiri cyangwa uburwayi bwo mu mutwe.”


Mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, u Bwongereza, u Buholandi n’Ubusuwisi; urubura ruvanze n’umuyaga byagaragaye ari rwinshi ku buryo ingendo z’indege zagiye zisubikwa, hari n’aho bateganya ko zizasubukura ku wa Gatandatu, mu gihe Ukraine iteganya ko uru rubura rushobora gukomeza kugwa no mu minsi myinshi iri imbere, yongeye kwisanga mu bibazo n’Uburusiya aho ikigo cya Gazprom cy’Abarusiya cyanze koherereza Gaz abanya-Ukraine, dore ko byari kuba ari ubwa mbere kuva mu 2015, Uburusiya butarebana neza na Ukraine kubera agace ka Crimea Abarusiya bigaruriye, bugiye koherezayo Gaz.

Hamwe na hamwe ingendo z'indege n'ibindi bikorwa byarahagaze kubera urubura.


Biteganyijwe ko muri bimwe mu bice bigize Uburayi ubushyuhe buri bugende buzamuka, nubwo muri Ireland n’Amajepfo y’Ubwongereza bashobora kugerwaho n’umuyaga wahawe izina rya Emma uri guturuka muri Portugal n’Ubufaransa.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!