Abantu babiri barasiwe mu karere ka Rusizi barapfa, nyuma y'igihe gito harasiwe abandi.

 Inshamake   Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ahagana saa tatu z’ijoro, abagabo babiri bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi barashwe n’abantu bataramenyekana, umwe ahita yitaba Imana undi agwa mu bitaro.Muri aka gace, hari n’abandi bantu baheruka kuharasirwa.

Abantu babiri barasiwe mu karere ka Rusizi barapfa, nyuma y'igihe gito harasiwe abandi.

 Inshamake   Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ahagana saa tatu z’ijoro, abagabo babiri bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi barashwe n’abantu bataramenyekana, umwe ahita yitaba Imana undi agwa mu bitaro.Muri aka gace, hari n’abandi bantu baheruka kuharasirwa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kinamba ubwo mu muhanda wa kaburimbo abaturage bumvise amasasu agera kuri atandatu, yarashwe abitwa Ngirimana Claude w’imyaka 30 yitaba Imana naho Sinamenye Abdoul w’imyaka 32 araswa mu nda arakomereka bikabije, aza kwitaba Imana ageze kwa muganga.

Muri ibyo bikorwa hanakomerekeyemo Tumukunde Rachel w’imyaka 18 utuye mu mudugudu wa Nyange, wakomeretse bidakabije kuko we atarashwe, bose bakaba bahise bajyanwa kuri Centre de Santé Islamique.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi usanzwe ari Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’iterambere, Kankindi Leoncie, yatangaje ko abarashwe uko ari babiri bitabye Imana, ariko ababikoze bataramenyekana.

Yagize ati :

“Ni babiri bose bapfuye, umwe yahise agwa aho undi yaguye kwa muganga. Ntabwo turamenya ababikoze ariko baracyashakishwa n’inzego z’umutekano.”

Uyu muyobozi yavuze ko inzego z’umutekano zaraye mu Kagali ka Pera aho ibi byabereye, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere hateganyijwe inama yaguye y’abaturage n’inzego z’umutekano.

Ibi si ubwa mbere biba muri aka gace kuko tariki 20 Kamena 2017, nabwo abantu barasiwe mu mudugudu wa Gihigano mu kagari ka Ryankana ho mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, babiri bahita bapfa abandi benshi barakomereka.

Tariki 12 Werurwe 2017, nabwo abantu bitwaje intwaro binjiye mu karere ka Rusizi bagera mu murenge wa Bugarama mu kagari ka Ryankana mu mudugudu wa Kabuga, bica abantu babiri babarashe hanyuma bakomeretsa umuntu umwe.

Icyo gihe, uwari umuvugizi w’igisirikare cy’ingabo z’u Rwanda, yavuze ko abo bantu bari bitwaje intwaro bahise bambuka bakajya mu gihugu cy’u Burundi, cyane ko n’ubusanzwe aho byabereye ari hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!