Abantu batatu bapfuye bicishijwe ibyuma mu Mujyi wa Nice mu Bufaransa!

 Inshamake   Abantu batatu bapfuye mu gitero gikoreshejwe icyuma mu mujyi wa Nice, nk’uko byatangajwe na polisi y'Ubufaransa.

Abantu batatu bapfuye bicishijwe ibyuma mu Mujyi wa Nice mu Bufaransa!

 Inshamake   Abantu batatu bapfuye mu gitero gikoreshejwe icyuma mu mujyi wa Nice, nk’uko byatangajwe na polisi y'Ubufaransa.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Christian Estrosi, 'Mayor' w'umujyi wa Nice, yavuze ko buri kintu cyose kigaragaza ko ari igitero cy'iterabwoba kuri basilica ya Notre-Dame, aho umwe ugeze mu zabukuru wari waje gusenga yishwe aciwe umutwe, anavuga ko ibi ari urwangano rushingiye ku bahezanguni bo mu idini ya Isilamu, aho ukekwaho kugaba icyo gitero yahise atabwa muri yombi hashize iminota bibaye yakomeje gusubiramo 'Allahu Akbar' [Imana ni yo nkuru] ubwo yari arimo avurirwa aho byabereye.

 

Babiri muri abo bapfuye bagabweho igitero barimo umugore ugeze mu zabukuru n'umugabo wasanzwe yakaswe mu muhogo bari imbere mu kiliziya, mu gihe umugore wari washoboye guhungira ku nzu icuruza ibiribwa n'ibinyobwa byoroheje (café) iri hafi aho, yatewe icyuma inshuro nyinshi biza kumuviramo gupfa.

 

Nyuma byamenyekanye ko uwabibonye biba yashoboye gutabaza akoresheje uburyo bw'ubwirinzi budasanzwe bwashyizweho n'ubuyobozi bw'uwo mujyi.

 

Mu yandi makuru atandukanye, ucunga umutekano ku biro by'uhagarariye Ubufaransa mu mujyi wa Jeddah muri Arabie saoudite yagabweho igitero, ndetse ibyo biro bitangaza ko uwagabye icyo gitero yatawe muri yombi ndetse ko uwo ucunga umutekano yajyanwe kwa muganga, aho ngo ubuzima bwe butari mu kaga.

 

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gérald Darmanin yasabye rubanda kutegera aho hantu, ndetse avuga ko agiye gutumiza inama y'igitaraganya ku biro bya minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu mu murwa mukuru Paris.

 

Perezida Emmanuel Macron araza kugera aho byabereye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, naho mu nteko ishingamategeko, aho Minisitiri w'intebe Jean Castex yari amaze gutangira gusobanura uko ingamba zo kurwanya Covid-19 za 'guma mu rugo' ya kabiri ziteye, hafashwe umunota wo guceceka bibuka abo bapfuye ; avuga ko nta gushidikanya ari ingorane nshya ikomeye cyane yibasiye igihugu, anasaba abaturage kugira ubumwe.

 

Umuryango w'abayisilamu mu Bufaransa wamaganye iki gitero cy'i Nice ndetse uvuga ko wifatanyije n'imiryango yabuze abayo.


Mu mwaka wa 2016, umujyi wa Nice wagabwemo kimwe mu bitero byahitanye abantu benshi cyane mu myaka ya vuba ishize muri iki gihugu, aho icyo gihe umugabo ukomoka muri Tuniziya yatwaye imodoka y'ikamyo ayahuranya mu mbaga y'abantu bizihizaga umunsi mukuru ngarukamwaka w'impinduramatwara ku itariki ya 14 Nyakanga, yica abantu 86.


Iki gitero cyo kuri uyu wa kane kiributsa ikindi cyabaye ku itariki ya 16 Ukwakira 2020, ubwo umwarimu Samuel Paty wigishaga ku ishuri ryo mu nkengero ya Paris yishwe aciwe umutwe, ni nyuma y’aho hari hashize iminsi yeretse abanyeshuri ibishushanyo by'intumwa Muhammad.

 

Iyicwa rye ryongereye umwuka mubi mu Bufaransa, ndetse n'ibikorwa bya leta byo kugerageza guhashya abayisilamu b'abahezanguni byarakaje Turukiya n'ibindi bihugu, bituma Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan asaba ko ibicuruzwa biva mu Bufaransa bitagurwa.


 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!