Abanya-Maroc Youssef Rharb na Ayoub Lahssaine batandukanye na Rayon Sports

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022, Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi babiri b’Abanya-Maroc, Youssef Rharb na Ayoub Ait Lahssaine.

Abanya-Maroc Youssef Rharb na Ayoub Lahssaine batandukanye na Rayon Sports

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022, Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi babiri b’Abanya-Maroc, Youssef Rharb na Ayoub Ait Lahssaine.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Rayon Sports yemeje ko yatandukanye n’aba bakinnyi bombi nyuma y’uko babwiye itangazamakuru ry’iwabo muri Maroc ko babayeho nk’abari muri gereza, ko bamaze amezi abiri badahembwa, ndetse barya indyo imwe kuva bagera muri Rayon Sports.


Umutoza w’Agateganyo wa Rayon Sports, Lomami Marcel, yavuze ko aba bakinnyi bakoze cyane kuva baje ndetse bari bakunzwe na buri umwe, abifuriza amahirwe masa muri Raja Casablanca basubiyemo.


Aba bakinnyi bombi bakiniraga Rayon Sports kuva muri Nzeri 2021 nk’intizanyo binyuze mu bufatanye bw’imyaka itanu bwasinywe hagati yayo na Raja Casablanca muri Nyakanga 2021, aho bari baratijwe mu gihe cy’umwaka umwe.

Iri niryo tangazo riri mu cyongereza Rayon Sports yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twiiter ivuga ko yatandukanye na Youssef Rharb na Ayoub Ait Lahssaine. 


Aba bombi birukanwe mu gihe Youssef Rharb yakinnye imikino 10 muri Rayon Sports, ayitsindira ibitego bitatu, naho Ayoub Ait Lahssaine yakinnye umukino umwe gusa ubwo banganyaga na Gicumbi FC, ni mu gihe kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 19, izasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, ubwo izaba yakiriye Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Youssef Rharb wari ukunzwe cyane n'abafana ba Rayon Sports, yayikiniye imikino 10, ayitsindira ibitego bitatu.
Aba basore bombi birukanwe nyuma yo gutangariza itangazamakuru ry'iwabo ko babayeho nk’abari muri gereza, bamaze amezi abiri badahembwa, ndetse barya indyo imwe kuva bagera muri Rayon Sports. 

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!