Abanyamahirwe bagiye gutsindira moto muri 'Kandagiricyuma' na Airtel!

 Inshamake   Kuri uyu was Mbere tariki 21 Nzeri 2020, Airtel Rwanda yatangije gahunda yo gutanga ibihembo, aho abakiriya b'abanyamahirwe bazajya bahabwa moto buri cyumweru, mu gihe baguze nibura ama inite y'amafaranga 250 y'u Rwanda(250frw) mu cyumweru.

Abanyamahirwe bagiye gutsindira moto muri 'Kandagiricyuma' na Airtel!

 Inshamake   Kuri uyu was Mbere tariki 21 Nzeri 2020, Airtel Rwanda yatangije gahunda yo gutanga ibihembo, aho abakiriya b'abanyamahirwe bazajya bahabwa moto buri cyumweru, mu gihe baguze nibura ama inite y'amafaranga 250 y'u Rwanda(250frw) mu cyumweru.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni muri gahunda yiswe 'Kandagiricyuma', ikaba igamije gukangurira abakiriya gukomeza gukoresha serivisi zihendutse za Airtel, banihesha amahirwe yo kwinjira muri tombola ya buri cyumweru, aho batsindira imwe muri moto zigera ku munani(8).

Avuga kuri iyi gahunda, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Amit Chawla yagize ari

Twatangije iyi gahunda mu rwego rwo guha ibyishimo abakiriya bacu b'abanyamahirwe. Twishimiye ibihe tugezemo, tukaba twizera ko iyi gahunda izatuma abakiriya bacu barushaho gukomeza gukoresha serivisi zacu, bakaba babona amahirwe yo gutsindira moto nshyashya. Twigeze kugira gahunda zimeze nk'iyi, aha twavuga nka Tunga.

 

Amit Chawla yakomeje avuga ko nka Airtel Rwanda bifuza kumenyesha abakiriya babo ko ubu iyo uguze ama inite, azana n'andi mahirwe yo kuba watsindira moto buri cyumweru, kandi yizera ko gahunda nk'izi zitanga ibyishimo ku bakiriya bari ku murongo wa Airtel.

Amit Chawla uyobora Airtel Rwanda, avuga ko kugira ngo ube umwe mu banyamahirwe bisaba kugira ama inite nibura ya frw 250 mu cyumweru.(Ifoto: Google)

Mu rwego rwo kwirinda abatekamutwe, Airtel Rwanda itangaza ko abatsinze bose bazajya bahamagarwa na nimero yayo 0731000000, isaba abakiriya kwihutira guhamagara 100 (umurongo utishyurwa), cyangwa bakagana ishami rya Airtel ribegereye igihe cyose bahamagawe n'indi nimero ibamenyesha ko batsindiye moto muri iyi gahunda ya 'Kandagiricyuma'.

Ni mu gihe kandi mu rwego rwo kwirinda no kurinda abakiriya, himakazwa umuco wo kutegerana muri iki gihe cya COVID-19, Airtel Rwanda izajya igeza moto ku bazitsindiye mu ngo zabo, aho bazaba bari hose ku butaka bw'u Rwanda.

Uwatsindiye moto azajya ayishyikirizwa iwe mu rugo mu rwego rwo gukomeza kwirinda COVID-19.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!