Abanyeshuri barangije mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2017 HEC yabahaye amahirwe yo kwiga muri kaminuza.

 Inshamake   HEC yatanze itangazo ku bantu barangije kwiga mu mwaka wa 2017 bakeneye kujya kwiga ko hari imyanya 20 muri Kaminuza ya Unated Arab Emiretes,ibyangombwa bishyirwa ku cyicaro cya HEC I Remera.

Abanyeshuri barangije mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2017 HEC yabahaye amahirwe yo kwiga muri kaminuza.

 Inshamake   HEC yatanze itangazo ku bantu barangije kwiga mu mwaka wa 2017 bakeneye kujya kwiga ko hari imyanya 20 muri Kaminuza ya Unated Arab Emiretes,ibyangombwa bishyirwa ku cyicaro cya HEC I Remera.

Komisiyo y'igihugu y'urubyiruko yasabye urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye ko amahirwe bahawe ari igihe cyo kuyabyaza umusaruro kugira ngo babashe gukomeza amashuri yabo,ni muri urwo rwego urubyiruko rwahawe amahirwe ku bufatanye na Leta y'u Rwanda na kaminuza ya Unated Arab Emiretes University (UAEU) batanze imyanya 20 ku banyeshuri baturuka mu Rwanda.

Nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ku rubuga n'ikigo cy'igihugu gishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza(HEC) ryo ku itariki ya 01 Kamena 2018 risaba abanyeshuri barangije kwiga mu mwaka wa 2017 mu masomo y'ubumenyi,Ikoranabuhanga,n'imibare ari byo bita SIENCE,TECHNOLOGY,ENGINEERING AND MATHEMETICS (STEM) ko ku bufatanye na kaminuza ya United Arab Emiretes University ndeste na Leta y'u Rwanda hari inyanya ya Scholarship mu masomo akurikira:

  • Bachelor of Science in Architectural Engineering
  • Bachelor of Science in Chemical Engineering
  • Bachelor of Science in Petroleum Engineering
  • Bachelor of Science in Geology
  • Bachelor of Science in Communication Engineering
  • Bachelor of Science in Electrical Engineering
  • Bachelor of Science in Mechanical Engineering( Mechatronics Engineering and Aerospace Engineering)
  • Bachelor of Arts in Geograph( Geoinformatics)
  • Bachelor of Science in iformation Security
  • Bachelor of Science Computer Engineering
  • Bachelor of Science in Computer Science (Artificial Intelligence)
  • Bachelor of Medical( Doctor of Medecine)
  • Bachelor of Science in Biochemistry.

Abanyeshuri barangije kwiga mu mashuri yisumbuye bize amasomo ya BCG,MCB,MEG,MPG,PCM,PCB,PEM  mu mwaka wa 2017 basabwe gusaba kujya kwiga muri ino Kaminuza kugira ngo bakomeze kongera ubumenyi bizagirira igihugu akamaro, itangazo rikubiyemo amabwiriza n'ibikenewe kugira ngo umuntu ahabwe umwanya riri ku rubuga rwa HEC  www.hec.gov.rw

Babinyujije kuri twitter komisiyo y'igihugu y'urubyiruko yasabye urubyiruko kudacikwa n'ano mahirwe dore ko yaje aje gufasha u Rwanda mu iterambere bizagira umusaruro ku gihugu ndetse n'abanyarwanda.

Babinyujije kuri twitter Rwanda Youth Council yasabye urubiruko kudacikwa n'ano mahirwe

Umuntu wese ushaka gujya kwiga asabwe kubahiriza ibyasabwe biri mu itangazo HEC yashyize ahagaragara ku itariki ya 01/06/2018 bikubiye mo kuba  yarakurikiye amasomo ari muri STEM(SIENCE TECHNOLOGY,ENGINEERING AND MATHEMATICS), kandi usaba agomba kuba afite indangamanota y’ikizamini gisoza umwaka wa gatandatu cyangwa se afite seritifika iriho amanota kuva kuri 70/73. Mu masomo akurikira: BCG,MCB,MEG,MPG,PCM,PCB,PEM  mu mwaka wa 2017.uwujuje ibyavuzwe asabwe kuba  yagejeje ubusabe bwe kuri HEC bitarenze tariki ya 18/06/2018 muri department ishinzwe inguzanyo zihabwa abanyeshuri.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!