Abarimu n’abandi batize uburezi bongeye gukomorerwa!

 Inshamake   Minisiteri y’uburezi yongeye gukomorera abantu batize uburezi ariko barangije amashuri y’isumbuye cyangwa Kaminuza, aho ubu bashobora gupiganira akazi ko kwigisha mu mashuri abanza n’ay’isumbuye.

Abarimu n’abandi batize uburezi bongeye gukomorerwa!

 Inshamake   Minisiteri y’uburezi yongeye gukomorera abantu batize uburezi ariko barangije amashuri y’isumbuye cyangwa Kaminuza, aho ubu bashobora gupiganira akazi ko kwigisha mu mashuri abanza n’ay’isumbuye.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi ni ibigaragara mu ibaruwa yashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) imenyesha abayobozi b’uturere bose ko nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro itandukanye ku bijyanye no gutanga akazi ko kwigisha harimo ko n’abatarize uburezi ubu bemerewe guhabwa akazi ndetse ko iyi myanzuro ihita ishyirwa mu bikorwa.


Imyanzuro yafashwe ivuga ko, buri karere kagomba gushyira ku isoko imyanya yose ikeneye abarimu, amatangazo ashyira ku isoko iyo myanya agomba gushishikariza gusaba iyo myanya abize uburezi ku rwego rwa A2 na A0 n’abatarize uburezi ariko bafite uburezi bukenewe muri iyo myanya mu masomo yigishwa mu mashuri abanza cyangwa ay’isumbuye kwitabira gusaba ako kazi ko kwigisha, ndetse rikomeza rivuga ko uturere twarangije gutanga amatangazo ahamagarira abantu gusaba akazi ko kwigisha, dusabwe kongera gutanga ayo matangazo kugira ngo n’abatarize uburezi basabe ako kazi.

Iyi niyo baruwa Minisiteri y'Uburezi yandikiye abayobozi b'uturere bose mu Rwanada ibasaba kureka abantu batize uburezi kwinjira mu kazi ko kwigisha mu mashuri abanza n'ayisumbuye.


Uturere twose twandikiwe iyi baruwa nyuma y’iyo REB yasohoye mu myaka ishize, idusaba kwandikira abarezi bose bari mu kazi badafite impamyabumenyi yo kwigisha ko basabwa gukemura icyo kibazo bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2019 kugira ngo umwaka wa 2020 uzagere bafite impamyambumenyi zikenewe mu kwigisha amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye.


Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kigeze gutangaza ko imwe mu mpamvu ituma ireme ry’uburezi mu Rwanda rikemangwa ari abarimu babukora batarabwize, ari yo mpamvu hafashwe icyemezo ko mu mwaka w’amashuri wa 2020 nta mwarimu utarize kwigisha uzaba akirangwa mu kazi k’ubwarimu.


Guhera mu 1994 abarenga ½ cy’abari mu burezi ntibari barize kwigisha, ibi bikaba byaratewe n’uko abarimu bamwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bagahunga mu gihe abandi bagize uruhare muri Jenoside bari bari mu maboko y’ubutabera.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!