Abarwanyi 11 bashyikirijwe u Rwanda bavuye mu Burundi

 Inshamake   Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, Leta y’u Burundi yashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN, baherutse gufatirwa ku butaka bw’icyo gihugu.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni umuhango wabereye ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Bugesera, gusa kugeza ubu nta byinshi biratangazwa kuri izi nyeshyamba ku buryo zafashwe n’igihe zimaze mu Burundi, kimwe n’imyirondoro yabo. 

Umutwe wa FLN wamenyekanye mu mwaka w’ 2018 ubwo watangiraga kugaba ibitero mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda winjiriye ku butaka bw’u Burundi, ibintu u Rwanda rwakunze kwamagana rwivuye inyuma.

N’ubwo u Burundi n’u Rwanda nta mubano mwiza bifitanye kuva mu mwaka w’2015, ibihugu byombi bimaze igihe muri gahunda yo guhanahana abanyabyaha.

U Rwanda nirwo rwatangiye rushyikiriza u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara urwanya u Burundi, bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe mu mwaka ushize wa 2020, mu gihe u Burundi nabwo muri Kanama, bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi bafatiwe muri icyo gihugu bambutse binyuranyije n’amategeko.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!