Abayobozi b’inzego z’ibanze bakomeje kwegura umusubizo!

 Inshamake   Nyuma y’aho Inama njyanama y’akarere ka Ruhango yeguje abagize Komite nyobozi y’ako karere bose, uwitwa Mugwiza Antoine wari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’Akarere ka Nyabihu nawe yeguye ku mirimo ye.

Ibi ni ibyemejwe na Perezida w’Inama Njyanama y’akarere, Bwana Gasarabwe Jean Damascène, nyuma yo kwakira ibaruwa ya Mugwiza Antoine wari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’Akarere ka Nyabihu isaba kwegura, kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Werurwe 2018.

Mugwiza yahoze ari umujyanama muri Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, ari nabyo byamuhaye umwanya wo kuba umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu, gusa uyu mugabo ntiyatanze impamvu yatumye yegura uretse kuvuga ko ari impamvu ze bwite.

Ni mu gihe ukwegura kwe kuje gukurikirana n’ukwa komite nyobozi y’Akarere ka Ruhango yegujwe kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Werurwe 2018, kubera amakosa n’imikoranire, ni mu gihe kandi mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 15, Perezida Paul Kagame yari yabajije impamvu bamwe mu badindiza gahunda za Leta baguma mu mirimo ntihagire ubakoraho.

Abari bagize Komite nyobozi y'Akarere ka Ruhango nabo bose bamaze kweguzwa ku mirimo yabo.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!