Afurika y'Epfo: Hagaragaye umwana bivugwa ko yakize Virusi itera SIDA.

 Inshamake   Umwana wo muri Afurika y’Epfo w'imyaka 11 y'amavuko aravugwaho kuba yarakoresheje imiti myinshi ndetse ikamufasha gukira Virusi itera SIDA.

Afurika y'Epfo: Hagaragaye umwana bivugwa ko yakize Virusi itera SIDA.

 Inshamake   Umwana wo muri Afurika y’Epfo w'imyaka 11 y'amavuko aravugwaho kuba yarakoresheje imiti myinshi ndetse ikamufasha gukira Virusi itera SIDA.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Abaganga bo muri Afurika y’Epfo baratangaza ko hari umwana w’imyaka 11 y’amavuko wanduye agakoko gatera SIDA avuka ariko amaze igihe kinini atarakenera imiti nyuma y’uko yahawe imiti myinshi nyuma gato yo kuvuka.

Iyi nkuru dukesha BBC irakomeza ivuga ko uyu mwana amaze imyaka 8 n’igice nta bimenyetso agaragaza by’uko afite virusi ya SIDA.Uyu ngo akaba yarandujwe na nyina akivuka mu mwaka wa 2007 nk’uko iyi nkuru ivuga ko umwirondoro w’uyu mwana wagizwe ibanga, ikomeza ivuga.

Ubusanzwe umuntu wanduye virusi ya SIDA akenera imiti igabanya ubukana buri munsi mu rwego rwo kurwanya ko iyi virusi ikomeza kwangiza ubwirinzi bw’umubiri. Biravugwa ko uburyo burinda uyu mwana nibumara kumenyekana bushobora kuzaherwaho hakorwa imiti mishya ya sida cyangwa urukingo rwa virusi yayo.

Kugeza ubu ku isi abantu banduye virusi ya SIDA babarirwa muri miliyoni 36,7. Abagera kuri 53% byabo gusa nibo babasha kubona imiti igabanya ubukana.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!