AIESEC Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa bagiye guhugura urubyiruko mu cyo bise 'The Bridge Program'

 Inshamake   AIESEC in Rwanda igiye gutangira gahunda yiswe 'The Bridge Program' mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’abanyeshuri ba kaminuza bitegura kwinjira kw’ isoko ry’ umurimo.

AIESEC Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa bagiye guhugura urubyiruko mu cyo bise 'The Bridge Program'

 Inshamake   AIESEC in Rwanda igiye gutangira gahunda yiswe 'The Bridge Program' mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’abanyeshuri ba kaminuza bitegura kwinjira kw’ isoko ry’ umurimo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Umuyobozi Mukuru wa AIESEC in Rwanda, Uwase Maliki yatangiye avuga ko AIESEC ari umuryango mpuzamahanga washinzwe mu mwaka wa 1948 ufasha urubyiruko kuvumbura impano zarwo mu bijyanye n’imiyoborere, ukaba utanga amahirwe y’imenyerezamwuga ku rwego mpuzamahanga, avuga kandi ko AIESEC in Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2006. 


Uwase ashimangira ko nyuma y’igihe kinini bakorana na Kaminuza y’u Rwanda aho bagiye bafasha mu gutanga amahugurwa no mu bikorwa byo kubabonera imenyerezamwuga abanyeshuri bayo, avuga ko bakomeje iyo gahunda aho bagiye gutangiza indi gahunda bise ‘The Bridge Program’, aho bazafatanya na Kaminuza y’u Rwanda(UR), Equity bank mu Rwanda, Job in Rwanda Foundation, IGIHE Ltd, umuryango udaharanira inyungu wa LEAD n’abandi.


Yagize ati

Ku wa 27 na 28 Ukwakira 2021 tugiye gutangira ku mugaragaro gahunda yo gufasha abanyeshuri ba kaminuza bitegura kujya ku isoko ry’umurimo dufatanije n’abafatanyabikorwa bacu binyuze muri gahunda ya ‘The Bridge Program’.


Asobanura ko kandi kugeza ubu u Rwanda rugizwe n’umubare mwinshi w’urubyiruko na none rudafite akazi bitewe n’impamvu zo kugira ubumenyi budahuje neza n’isoko ry’umurimo nyamara bazanye igisubizo ati

Twese turabizi abanyarwanda bagizwe ahanini n’umubare munini w’urubyiruko bityo muri gahunda y’igihugu bafatwa nk’umusemburo w’impinduka ariko ubushomeri bukomeza kwiyongera muri bo bitewe no kugira ubumenyi budahura neza n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo.


Akomeza agira ati

Turateganya ko mu cyiciro cya mbere iyi gahunda izatangirana abanyeshuri 300 akaba aribo bazakomeza bagahabwa amahugurwa azamara amezi 3 ku guhanga umurimo no kubategurira guhangana kw’isoko ry’umurimo n’imenyerezamwuga.

 

Umuyobozi wa AIESEC Rwanda, Uwase Malik asanga aya mahugurwa azafasha urubyiruko rurangiza Kaminuza kwisanga ku isoko ry'umurimo.

Abafatanyabikorwa n’abitabiriye iki kiganiro muri rusange bagaragaje ko bikwiye ko urubyiruko ruhabwa amahirwe n’umwanya wo gukora ariko narwo rugahindura uko rubona ibintu by’umwihariko mu bijyanye no kwitegura kujya ku isoko ry’umurimo. 

Umuyobozi ushinzwe ishoramari n’ imibereho myiza muri Equity Bank mu Rwanda wari unahagarariye iyi Banki muri iki kiganiro, Mukundwa Dianah, yavuze ko babonye icyerekezo cya AIESEC Rwanda ari indashyikirwa nabo biyemeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’urubyiruko. 


Yagize ati

Twabonye AIESEC in Rwanda ikora ibikorwa by’urubyiruko tubyisangamo natwe nka banki cyane ko no mu bakiriya bacu barimo urubyiruko, twifuza ko dufatanya nabo mu iyi gahunda kugira ngo dutangiremo amahugurwa ku micungire y’ ifaranga, bityo bizafashe urubyiruko guhangana kw’isoko ry’umurimo ndetse no kwihangira imirimo binyujijwe muriyi gahunda ya ‘The Bridge Program’.

Mukundwa Dianah wari uhagarariye Equity Bank yavuze ko babonye icyerekezo cya AIESEC Rwanda ari indashyikirwa biyemeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’urubyiruko.

Kiyaga Elias ushinzwe imibereho myiza muri Kaminuza y’u Rwanda wari waje ahagarariye ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda  yagize ati

Icyo dufite kubwira abanyeshuri bacu n’abafatanyabikorwa ni uko kugira impamyabumenyi yonyine bidahagije kuko ushobora kuba uwa mbere mu masomo nyamara wajya gushaka akazi bikakunanira kwisobanura ngo  uvuge ibyo wakoze n’intego yawe mu gihe kizaza.


Akomeza agira ati

Ariko icyo dufite kumenya ni uko guhindura imyumvire ari urugendo si kintu kiba rimwe bishobora gufata igihe gito cyangwa kinini. Izi mpinduka nazo rero zigiye gufata igihe ariko twizera ko nyuma y’igihe runaka nk’uko bigaragara mu nteguro y’iyi gahunda ya ‘The Bridge’ yateguwe na AIESEC in Rwanda izatanga umusaruro mwiza ku rubyiruko rw’u Rwanda bityo hacyenewe impinduka mu bijyanye n’imyumvire y’abantu, ibigo, abafatanya bikorwa ndetse n’abanyeshuri ubwabo kugira ngo iyi ntego izagerweho.

Uwari uhagarariye UR, Bwana Kiyaga Elias, asanga aya mahugurwa yiyongera ku mpamyabumenyi akenewe cyane kuko bizabafasha guhuza ibyo bize mu ishuri n’ubuzima rusange basanga ku isoko ry’umurimo.

Mu bandi bagize icyo bavuga harimo Umutoni Brendah, wari uhagarariye urwego rw’ abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko amahugurwa azabafasha kuziba icyuho cy’uburyo bigamo rimwe na rimwe butabafasha neza kwisanga ku isoko ry’umurimo ku rwego rumwe n’abandi bahasanze, naho Nelson Nkuranga, ushinzwe gushyira mu myanya abakozi muri kompani ya Job in Rwanda ltd akaba ari nawe wari uhagarariye Job in Rwanda, yavuze ko Umuryango utegamiye kuri leta washinzwe mu wa 2019, ugamije gufasha abashaka akazi cyane cyane urubyiruko n’ abakobwa kugira ubushobozi bwo gupiganira akazi no gutegura ejo hazaza habo bakiri bato. 


Mu myaka 10 Job in Rwanda imaze ikorera mu Rwanda iha servisi abatanga akazi, igategura amahugurwa afasha abashakisha akazi kwitegura guhangana kw’ isoko ry’ umurimo binyujijwe mu mahugurwa abaha ubumenyi kw’ isaba ry’ akazi, gukora  CV, gushakisha akazi no gutyaza ubunyamwuga bwabo binyuze mw’ imenyerezamwuga, yemeza ko ubwo bunararibonye aribwo biteguye gukoresha nk’ umusanzu wabo muri gahunda ya ‘The Bridge’.

 

Ni mu gihe Mihigo Tony, umuyobozi ushinzwe itangazamakuru n’ibikorwa byo kwamamaza muri  kompani y’ IGIHE Ltd akaba ari nawe waruhagarariye iyi kompanyi mur’iki gikorwa avuga ko  bahisemo gukorana na AIESEC in Rwanda kugirango bahe amahirwe urubyiruko rwifuza gukora cyangwa kwimenyereza umwuga w’ itanganzamakuru binyujijwe muriyi gahunda ya ‘The bridge’, naho Jean Claude Mutabazi, umujyanama wa komite nyobozi muri LEAD agaragaza ko kubaka ubushobozi bw’ urubyiruko mu rwego rwo kubategura guhangana kw’ isoko ry’ umurimo bisaba gutegurana ubushishozi integanyanyigisho izafasha abatanga amahugurwa ndetse n’ abagenerwabikorwa. 


Yavuze ko LEAD mu bunararibonye bafite bwo gutegura integanyanyigisho no gutanga amahugurwa kw’ ikoreshwa ryayo biteguye gukoresha  ubumenyi bafite nk’ umusanzu wabo muri iyi gahunda ya ‘The Bridge Program’.


Mu gusoza, Ubuyobozi bwa AIESEC in Rwanda bwashimiye abafatanyabikorwa ndetse n’itangazamakuru muri rusange bongera kwibutsa ko igikorwa nyamukuru cyo gutangiza iyi gahunda ya “The Bridge” kizaba kuwa Gatatu taliki 27 no ku wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021 bukaba hakoreshejwe iyakure, aho abanyeshuri bakazakurikirana uyu muhango mu mashami ya kaminuza y’u Rwanda bigiramo.


 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!