Airtel Money na Flutterwave batangiye ubufatanye mu kwishyurana muri EAC

 Inshamake   Airtel Money yatangaje ko yatangiye ubufatanye n’ikigo Nyafurika gikora ibijyanye no kwishyurana, Flutterwave, aya masezerano akaba agamije kuzamura serivisi za Airtel Money mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba(EAC).

Airtel Money na Flutterwave batangiye ubufatanye mu kwishyurana muri EAC

 Inshamake   Airtel Money yatangaje ko yatangiye ubufatanye n’ikigo Nyafurika gikora ibijyanye no kwishyurana, Flutterwave, aya masezerano akaba agamije kuzamura serivisi za Airtel Money mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba(EAC).

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Uburyo bwo guhererekanya amafaranga binyuze kuri telefoni ni bumwe mu bufasha guteza imbere ubucuruzi ndetse no kuzamura ikoranabuhanga mu bucuruzi, aho bwazamutse cyane muri ibi bihe bya Covid-19, kuko guhura byari bigoye ndetse no guhererekanya amafaranga mu ntoki bikaba byongera ibyago byo kwandura iki cyorezo.


Iryo zamuka rigaragazwa na raporo ya GSMA ihagarariye inyungu y’amasosiyete atanga serivisi za interineti ku Isi, dore ko igaragaza ko abakoresha serivisi ya Mobile money biyongereyeho 12.7% mu mwaka wa 2020.

 

Ubu bufatanye bwa Airtel Money na Flutterwave biteganijwe ko buzagera ku bacuruzi bo mu bihugu birimo Uganda, Tanzania, Zambia, Malawi n’u Rwanda aho bazajya babasha kwakira amafaranga yishyuwe n’umukiliya uri muri Airtel Money muri ibi bihugu ndetse babashe kuba babitsa kuri konti zabo aho bari hose, mu buryo bwihuse kandi bwizewe.


Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money, Vimal Kumar Ambat, yavuze ko Airtel Money ishyize imbaraga mu kwishyurana binyuze mu ikoranabuhanga kandi ko ubufatanye na Flutterwave buzafasha iyi gahunda kugenda neza mu buryo bwihuse.


Yagize ati

Airtel Money irajwe ishinga no kuba ikiraro cy’ikoranabuhanga mu bucuruzi bwo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. 

 

Yakomeje avuga ko ubufatanye na Flutterwave buzafasha kuzamura iyi serivisi, ndetse n’abakiliya babone uburyo bwo kwishyura serivisi bakoresheje ikoranabuhanga ryihuta, rizafasha ubucuruzi kugendana n’udushya no kuzamura ubukungu.

Vimal Kumar Ambat uyobora ko Airtel Money asanga ubu bufatanye na Flutterwave buzafasha ubucuruzi kugendana n’udushya no kuzamura ubukungu.(Ifoto: Google)


Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru wa Flutterwave, Olugbenga GB Agboola, yavuze ko bishimiye kuba bagiranye ubufatanye na Airtel Money kuko bizabafasha kugera ku ntego yabo yo gufasha Afurika mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu bucuruzi.


Yagize ati

Turishimye kuri ubu bufatanye twagiranye na Airtel Money, bizafasha kuzamura uburyo bwo kwishyurana mu bucuruzi busanzwe, bizorohereza abakiliya babo ndetse bikabazamura n’imisoro ikiyongera.

Umuyobozi Mukuru wa Flutterwave, Olugbenga GB Agboola, avuga ko bishimiye ubufatanye na Airtel Money kuko bizabafasha kugera ku ntego yabo yo gufasha Afurika mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu bucuruzi. (Ifoto: Google)


Ubu bufatanye bwitezweho umusaruro kuko buzabasha kugera ku bakiliya ba Airtel Money basaga miliyoni 19, bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!