Airtel Rwanda ifatanije na Ferwacotamo bahaye abamotari ama jile mashya!

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021, Airtel Rwanda ifatanije na Ferwacotamo bahaye abamotari bo Mujyi wa Kigali amajire, nk’umwambaro ubaranga basabwa kujya bishyurwa hifashishijwe Airtel Money.

Airtel Rwanda ifatanije na Ferwacotamo bahaye abamotari ama jile mashya!

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021, Airtel Rwanda ifatanije na Ferwacotamo bahaye abamotari bo Mujyi wa Kigali amajire, nk’umwambaro ubaranga basabwa kujya bishyurwa hifashishijwe Airtel Money.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Mu gihe Airtel Rwanda na Ferwacotamo bafitanye imikoranire ihamye muri iyi myaka 5 ishize, igikorwa cy’uyu munsi cyo gutanga imyambaro y’abamotari cyabaye ikindi kimenyetso cyerekana ubushake bwa Airtel Rwanda n’agaciro iha ubufatanye na Ferwacotamo, amahuriro n’amakoperative y’abatwara moto mu gihugu hose.


Igikorwa cyo guha ibirango abatwara moto gikorwa kugira ngo abakiriya bajye babamenya ku buryo bworoshye ndetse abakora ibijyanye no gutwara abantu barusheho kugaragara neza banakorera kuri gahunda, aho Airtel Rwanda yishimira gukomeza gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo federasiyo n’abanyamuryango bakomeze gutera imbere.

Umuyobozi ushinzwe kugenzura serivisi zo gutwara abantu muri RURA, Anthony Kuramba, ubwo yambikaga umumotari umwambaro kugira ngo abakiriya bajye bamumenya ku buryo bworoshye ndetse anarusheho kugaragara neza.


Mu butumwa bw'ingenzi abamotari bahawe na Airtel Rwanda nk’abanyamuryango ba Federasiyo ni ukubahamagarira bose kujya bishyurwa hakoreshejwe Airtel Money, dore ko kwishyura ukoresheje ubu buryo ari ubuntu, bityo abagenzi bashobora koherereza umumotari amafaranga ku buntu, dore ko Airtel Rwanda yakoze ibikenewe byose ngo abatwara moto bose  bahabwe SIM Card za Airtel baniyandikishe muri Airtel Money.


Mu kunoza neza gutanga serivisi za Airtel Money,  Airtel Rwanda yafunguye amashami ya Airtel Money agera kuri 71 muri Kigali gusa, yongera ahatangirwa serivisi hagera kuri 43, banongera umubare wa kiyosike za Airtel  mu gihugu hose. 

Emmanuel Hamez, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, yanongereye amashami na za Kiyosike za Airtel Money nawe yari yitabiriye uyu muhango.


Izi ngamba zose zorohereje abakiriya n'aba ajenti kwakira amafaranga ayo ari yo yose yishyuwe ku buntu, ndetse Airtel Rwanda iri kugenda ikuba kabiri ibintu byinshi bizagera ku bafatabuguzi bayo mu gihe cya vuba cyane, byitezweho kuzatanga inyungu nyinshi zizanyura abakiriya bose ba Airtel Money.


Ni mu gihe buri mwaka Airtel Rwanda ishora miliyoni zirenga 100 mu gukora ama jile ikanashyigikira ibikorwa bya federasiyo y’abatwara abagenzi kuri moto (Ferwacotamo).

Bwana Ngarambe Daniel uyobora Ferwacotamo ubwo yambikaga umumotari ijile izajya imuranga.

 

Andi mafoto yaranze iki gikorwa:

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!