Airtel Rwanda mu rugamba rwo kurwanya Coronavirus yugarije abaturarwanda!

 Inshamake   Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange byugarijwe n’icyorezo cya Corona (Coronavirus cyangwa COVID-19), Airtel Rwanda yasabye abakiliya bayo gukomeza kohererezanya amafaranga ku buntu mu rwego rwo kurwanya icyo cyorezo.

Airtel Rwanda mu rugamba rwo kurwanya Coronavirus yugarije abaturarwanda!

 Inshamake   Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange byugarijwe n’icyorezo cya Corona (Coronavirus cyangwa COVID-19), Airtel Rwanda yasabye abakiliya bayo gukomeza kohererezanya amafaranga ku buntu mu rwego rwo kurwanya icyo cyorezo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyuwa Mbere tariki 16 Werurwe 2020, ubwo ikigo cy’itumanaho cya  Airtel Rwanda  cyashyiraga hanze itangazo rigenewe abanyamakuru n’abakiliya  bacyo muri rusange; ribamenyesha ko  bagomba gukomeza gukoresha  Airtel  Money ku buntu  mu rwego rwo kurwanya  ikwirakwizwa rya virus ya Corona   binyuze mu bukangurambaga bumenyerewe nka  “Mukazi Kose”.


Nk’uko  iryo tangazo  ryashyizwe hanze ribitangaza, buri mukiriya wa Airtel Rwanda yaba ufite  ikarita yahoze ari iya Tigo ndetse niya Airtel  ariko  yohererezanya  amafaranga ya Airtel mu Rwanda azakomeza kohereza amafaranga ku buntu ku nshuti ze  ndetse  n’imiryango cyangwa kwishyura ibicuruzwa na serivisi ku buntu(free of charge).

Ubu nibwo butumwa buri mu rurimi rw'icyongereza Airtel Rwanda yashyize hanze ibugenera abaturarwanda muri rusange.


Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yagize ati

Ibyo twiyemeje ni inshingano zacu ku bakiriya bacu no ku bakozi bacu ntabwo twigeze  twemera ko duhura n’icyorezo cya COVID-19. Niyo mpamvu dukomeje kubasaba gukoresha  serivisi za Airtel Money mu bukangurambaga bwa Mukazi Kose.


Amit Chawla yakomeje agira ati

Nka Airtel dukorana cyane n’itsinda rya Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo dukomeze dukurikirane uko ibihe bigenda bihinduka ku bijyanye n’icyorezo  cya  Coronavirus. Ibyo rero  birakenewe kugira ngo tugabanye ikintu cyose  cyatuma abantu  bakomeza kugenda bakoranaho  cyangwa bahererekanya amafaranga mu  ntoki  biri mu bintu bikomeye byakomeza  ikwirakwizwa rya Virus  ya Corona, Airtel kandi nayo yiyunze ku bindi bigo byinshi mu bukangurambaga bwa ‘Karaba intoki’ (Wash Your Hand) mu rwego rwo gushishikariza buri wese gukaraba neza intoki n’amazi meza n’isabuni buri gihe cyose agize icyo ukoraho.

Bwana Amit Chawla, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda asanga kurwanya COVID-19 ari inshingano zabo ku bakiriya no ku bakozi ba Airtel Rwanda.


Airtel Rwanda yatanze iyi serivisi ku buntu kugira ngo buri mukiriya wayo wese ashobore kohereza no kwakira amafaranga atabonanye na mugenzi  we igihe  icyo aricyo cyose, aho umukiliya abasha kohereza no kubikuza mafaranga  aho azajya akanda *500# agakurikiza amabwira kugeza  igikorwa cye  kirangiye.


Ni mu gihe ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwa ‘Mu Kazi Kose’ mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, Minisitiri w’ikoranabuhanga Madamu Ingabire Paula  yavuze ko kwishyura kuri terefone igendanwa ku buntu no kohereza amafaranga ari intambwe nziza mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.


Uretse kohereza no kubikuza amafaranga ku buntu, Airtel iri mu bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima(RBC) na Guverinoma y’ u Rwanda binyuze mu kumenyekanisha no gusangira ubutumwa bwo kwirinda Virusi ya Corona aho   buri  munyarwanda ukoresha umurongo wa Airtel ahamagara 114 ku buntu mu gihe  hari umuntu ukekwaho cyangwa ushaka amakuru  kuri iki cyorezo cya Coronavirus.

Airtel yaninjiye mu bukangurambaga bwa Karaba intoki(Wash your hands) ndetse inashyiraho umurongo utishyurwa wa 114 mu gihe wumva ufite ibimenyetso, hari uwo ubibonanye cyangwa ushaka amakuru kuri Coronavirus.


Ni mu gihe kandi mu byumweru bibiri biri imbere, abakiriya bazakomeza gushyirwa ku murongo ndetse n’iterambere bizagurwa kugira ngo byorohereze itumanaho, dore ko ku ruhande rw’umuntu wigenga, Airtel Rwanda nayo yatangije umubare winjiza amafaranga menshi kugira  ngo serivisi zayo  zongere korohereza abakoresha umurongo wayo kwishyura serivise  zirimo iyo kugabanya  amafaranga y’ubucuruzi ku kwishyura amazi, guhabwa inyongera uguze amashanyarazi kuri Airtel money, ndetse no kongererwa inyongera igera  kuri 30% (bonus) uguze ama-unites na interineti(voice and data bundle) ukoresheje Airtel Money.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!