Airtel Rwanda na BNR bashyizeho izindi ngamba mu rwego rwo gukomeza kwirinda Coronavirus!

 Inshamake   Mu rwego rwo gukomeza kugabanya icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, Airtel Rwanda yakoranye bya hafi na Banki nkuru y'u Rwanda(BNR) muri gahunda yo koroshya ibijyanye no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi bije bikurikira izindi gahunda zitandukanye Airtel Rwanda yashyizeho zo kohererezanya amafaranga ku buntu, aho ubu none ho:

1. Abakoresha Airtel Money bashobora kohereza no kwakira amafaranga agera kuri miliyoni 4 mu munsi umwe, bitandukanye n'uko batashoboraga kurenza miliyoni 1 gusa mu munsi um we.

2. Nta mafaranga azongera gukatwa ubitsa amafaranga hagati ya Banki ye na Airtel Money.

3. Abacuruzi bemera kwishyurwa hakoreshejwe Airtel Money bashobora kubikuza amafaranga bacuruje ku buntu.

Avuga kuri iyi gahunda nshya, Umuyobozi mukuru was Airtel Rwanda, Amit Chawla yagize ati

Muri ibi bihe bikomeye, ni inkuru nziza ku bakiriya bacu kuba batazongera gukatwa ku kintu cyose bifuza gukora ku mafaranga yabo bakoresheje Airtel Money. Bakoresheje telefoni zabo, abakiriya ba Airtel bashobora gukura amafaranga muri Banki zabo nta mpungenge, bakihahira ibicuruzwa nta kibazo cyo gukatwa.

Airtel Rwanda ikomeje gukorana bya hafi n'itsinda ryashyizweho na Guverinoma y'u Rwanda; mu rwego rwo gukurikiranira hafi uko hagenda haba impinduka zijyanye no gukumira ndetse no kwirinda Coronavirus, ni mu gihe kandi Airtel Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo igabanye guhura hagati y'abantu no guhanahana amafaranga mu ntoki.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!