Airtel Rwanda na Canal+ mu bufatanye bwo korohereza abakenera ifatabuguzi rya Televiziyo

 Inshamake   Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 ku cyicaro cya Canal+ kiri mu Mujyi wa Kigali, habereye amasezerano y’ubufatanye bw’iyi sosiyeti n’iya Airtel Rwanda.

Airtel Rwanda na Canal+ mu bufatanye bwo korohereza abakenera ifatabuguzi rya Televiziyo

 Inshamake   Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 ku cyicaro cya Canal+ kiri mu Mujyi wa Kigali, habereye amasezerano y’ubufatanye bw’iyi sosiyeti n’iya Airtel Rwanda.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Canal+ Rwanda na Airtel Rwanda batangiye imikoranire igamije korohereza abakiliya b’iyi sosiyete icuruza amashusho, kubasha kugura ifatabuguzi bifashishije Airtel Money.


Muri uyu muhango, Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda, Bwana Emmanuel Hamez yavuze ko ari ibintu by’agaciro kongera iyi serivise mu zo Airtel Money isanzwe itanga, agaragaza ko ari amahirwe y’abakiliya b’impande zombi.


Bwana Hamez yagize ati

Twishimiye kubereka amasezerano twagiranye, ni serivise nshya yiyongere mu zo dutanga twifashishije Airtel Money, duhaye ikaze abakiliya ba Canal+ baryoherwe na serivisi zacu.

Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda, Bwana Emmanuel Hamez yahaye ikaze abakiliya ba Canal+ abifuriza kuryoherwa na serivisi za Airtel Rwanda.


Ni mu gihe Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua yavuze ko bishimiye amasezerano bagiranye na Airtel Rwanda.


Yagize ati

Ni ibyishimo kuri twe kuba abakiliya bacu bagiye gutangira kugura ifatabuguzi bifashishije Airtel money, nibaza ko bizaba ari byiza kuba babasha kwigurira ifatabuguzi mu buryo buboroheye, budahenze kandi bitabasabye kuva mu rugo.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua avuga ko bizaba ari byiza kuba abakiliya babasha kwigurira ifatabuguzi mu buryo buboroheye, budahenze kandi bitabasabye kuva mu rugo.

Aya masezerano Canal+ isinyanye na Airtel Rwanda bayagize mu gihe iki kigo cyatangiye ubukangurambaga ‘Ohereza amafaranga ku buntu’, aho umuntu abasha koherereza amafaranga mugenzi we nta kiguzi bimusabye, bityo Umuyobozi wa Airtel Rwanda, asaba buri wese gukoresha Airtel Money agura ifatabuguzi rya Canal+ nk’amahitamo akwiye kuko nta kiguzi bisaba.

Bwana Emmanuel Hamez uyobora Airtel Rwanda yasabye buri wese gukoresha Airtel Money agura ifatabuguzi rya Canal+ nk’amahitamo akwiye kuko nta kiguzi bisaba.

Uwifuza kugura ifatabuguzi rya Canal+ yifashishije Airtel Money, asabwa kwandika *500*4*3*2*4*1# ubundi akongeraho nimero ya decoder hanyuma akishyura umubare w’amafaranga ujyanye n’ifatabuguzi yifuza.

Umuyobozi wa Canal+ n'uwa Airtel Rwanda ubwo basinyaga amasezerano y'ubufatanye.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!