Ibi bikaba byatumye umubare w’amashami ya Airtel muri Kigali ugera kuri 15 hiyogereyeho icyiswe “Amaduka ya Airtel Money” yashyizweho mu rwego rwo korohereza abakiriya kubona serivisi za Airtel Money.
Ubwo yafunguraga rimwe muri ayo mashami mu mugi wa Kigali, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Amit Chalwa yagize ati
Tunejejwe no kufungura ku mugaragaro amashami mashya 7(arindwi) hiyongereyeho ahazajya hatangirwa serivisi za Airtel Money hageze kuri 30 muri Kigali. Ibi biratugeza ku mashami 15 muri Kigali ‘amashami 44 mu gihugu hose.
Uyu muhango watangiraye n’ishyirwaho ry’uburyo bushya yo gutanga serivisi za Airtel Money yiswe Amaduka ya Airtel Money, bujyanye no gufasha aba ajenti(agents) n’abacuruzi basanzwe kugeza serivisi za Airtel Moey ku bakiriya hose mu gihugu, ahari hasanzwe za kiyosike zigera ku 1,000 zari zisanzwe zikora.
Bwana Amit Chalwa ati
Amashami yacu ya Airtel Money azafasha aba agents(ajenti) bacu kugera ku bubiko bwacu biboroheye mu rwego rwo gukomeza gufasha abakiriya.

Muri serivisi zitangirwa kuri ayo mashami harimo:
• Gutaga serivisi za Airtel Money harimo kubitsa, kubikuza no gufasha abakiriya gushyiramo umubare w’ibanga
• Kurinda aba agents (ajenti) kudashirirwa muri telefone zabo.
• Gutanga izindi serivisi zirimo gushyira simukadi nshyashya ku murongo, gukora swap n’izindi serivisi umukiriya yakenera.
Bwana Amit Chawla kandi yavuze ko bazakomeza gushora mu bijyaye no kwagura ibikorwa, akangurira abakiriya kugana ayo mashami mashya bagahabwa serivisi bakeneye.
Mu mashami mashya atangirwamo serivisi za Airtel Money harimo Athenee, Downtown, Zindiro, Masaka iruhande rw’ibitaro, Masaka, Kisimenti, Kimisagara, Kagarama, Gasanze, Gatenga, Masoro, Busanza, Nyabisindu, Kabuga, Masaka Dubai world, Murambi, Bumbogo, Ndera, Nyabugogo materne, Biryogo, Gikomero, Miduha, Giporoso, Kicukiro Centre, Rusheshe, Ziniya, na Gakinjiro.
Andi mafoto ajyanye n'ibikorwa byo gufungura amashami mashya ya Airtel n'amaduka ya Airtel Money:
GIRICYO UBIVUGAHO