Airtel Rwanda yaguze Tigo-Rwanda iyitwarana n'uwahoze ayiyobora!

 Inshamake   Philip Amoateng wari usanzwe ayobora Tigo Rwanda ni we wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, nyuma y’uko Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwemeje ko sosiyete y’itumanaho ya Airtel yegurirwa imigabane yose ya Tigo Rwanda nk’uko impande zombi zabyemeranyijweho mu masezerano y’ubugure.

Airtel Rwanda yaguze Tigo-Rwanda iyitwarana n'uwahoze ayiyobora!

 Inshamake   Philip Amoateng wari usanzwe ayobora Tigo Rwanda ni we wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, nyuma y’uko Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwemeje ko sosiyete y’itumanaho ya Airtel yegurirwa imigabane yose ya Tigo Rwanda nk’uko impande zombi zabyemeranyijweho mu masezerano y’ubugure.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo hatangajwe amakuru avuga ko Bharti Airtel ibarizwamo Airtel Rwanda yaguze imigabane yose ya Sosiyete y’Itumanaho ya Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular SA, aho aya masezerano yavugaga ko Tigo Rwanda izagurwa amafaranga yikubye inshuro esheshatu ayo yinjije ukuyemo inyungu, imisoro, guta agaciro kw’ifaranga ndetse n’ayishyuwe ibindi bintu, akazishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri.


Ku wa 23 Mutarama 2018, ni bwo RURA yatangaje ko guverinoma yemeje ishyirwa mu bikorwa ry’ihererekanya ry’imigabane nk’uko byemeranyijweho n’ibigo byombi, bishyirwa mu bikorwa kuwa 30 Mutarama, naho ku wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018 mu itangazo rigenewe itangazamakuru Airtel Rwanda yashyize ahagaragara, yatangaje ko Philip Amoateng wari usanzwe ayobora Tigo, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ziriya sosiyete z’itumanaho zombi zahuriyemo.


Amoateng wize muri kaminuza ya Leicester mu Bwongereza yahawe kuyobora Tigo Rwanda muri Gicurasi 2016, umwanya yagumyeho kugeza ubwo iki kigo cyagurwaga na Airtel Rwanda, akaba kandi yari asanzwe afite uburambe bw’imyaka 16 muri Millicom aho yagiye akora imirimo itandukanye, uretse kuba umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, akaba yaranabaye n’umuyobozi ushinzwe imari muri iki kigo mu gihe cy’imyaka ine.

Amoateng yahawe kuyobora Tigo Rwanda muri Gicurasi 2016, umwanya yagumyeho kugeza ubwo iki kigo cyagurwaga na Airtel.


Ni mu gihe kandi ubwo byatangazwaga ko Airtel igiye kugura Tigo, Amoateng yavuze ko bifite inyungu nyinshi ku Banyarwanda zirimo gukemuka kw’ibibazo byo guhamagara ahantu hose mu gihugu ndetse no mu mahanga.
Icyo gihe Amoateng yagize ati:“Dufite[Tigo] umugabane mwiza ku isoko ry’itumanaho, twageraga hafi ya hose mu Rwanda, dufite internet ya 3G na 4G ikora neza n’iminara irenga 530, nihuzwa n’iya Airtel irenga 490, mu gihugu hazaba hari iminara igera ku 1000, bityo inzitizi mu guhamagara ziveho.”

Ubwo havugwaga guhuza ibi bigo, Philip Amoateng yari yatangaje ko mu gihugu hazaba hari iminara igera ku 1000 bityo inzitizi mu guhamagara ziveho.


Philip Amoateng yongeyeho ko nyuma yo guhuza ibigo byombi nta kizahinduka ku bijyanye na nimero umuntu yakoreshaga, ikizabaho ari ukubihuza mu buryo bw’ikoranabuhanga serivisi zose abakiliya ba Tigo babonaga bagakomeza kuzibona ariko mu kigo gishya, dore ko Tigo Rwanda yari ifite 38.9% by’isoko ry’itumanaho nyuma gato ya MTN ifite 41%.
 

Ibi bigo byombi bizahuzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, kuko serivisi zose abakiliya ba Tigo babonaga bazakomeza kuzibona ariko mu kigo gishya.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!