Airtel Rwanda yazanye 'Va Ku Giti, Dore Umurongo' ihendutse kandi ikubiyemo byose!

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2020, Airtel Rwanda yazaniye abanyarwanda igisubizo mu bijyanye no guhamagara ishyiraho pack za mbere zihendukiye bose kandi zikubiyemo byose.

Airtel Rwanda yazanye 'Va Ku Giti, Dore Umurongo' ihendutse kandi ikubiyemo byose!

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2020, Airtel Rwanda yazaniye abanyarwanda igisubizo mu bijyanye no guhamagara ishyiraho pack za mbere zihendukiye bose kandi zikubiyemo byose.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Va Ku Giti, Dore Umurongo ije nyuma yo kuvugurura pack zose zari zisanzwe zirimo Isanzure, Tera Stori, Imirongo Yose na Byose combo Packs.

 

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo hatangizwaga iyi gahunda, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Amit Chawla yagize ati

Gahunda yiswe Va Ku Giti, Dore Umurongo ni gahunda igamije gushimangira uko aritwe murongo wizewe igaragaza ubwizerwe, gukorera mu mucyo n’ubwisanzure bwo guhamagara imirongo yose.

 

Yakomeje avuga ko bavuguruye pack zo guhamagara imirongo yose, zizwi Pack z’Imirongo Yose,  aho abakiriya bazajya bakubirwa kabiri iminota bakabasha guhamagara imirongo yose, atanga urugero aho bashobora kugura pack y’amafaranga 200 gusa  bagahabwa iminota 20 bahamagaza Airtel  n’iminota 20 bahamagaza undi murongo.

Bwana Amit Chawla uyobora Airtel Rwanda asanga 'Va Ku Giti, Dore Umurongo' ishimangira ko Airtel ariwo murongo wizewe, ukorera mu mucyo n’ubwisanzure bwo guhamagara imirongo yose.


Pack yo guhamagara iyoboye izindi ya Isanzure ubu ira irasobanutse kandi irizewe, kuko abakiriya bose babasha kubona pack zimwe hatitawe ku myaka cyangwa urwego rw’abazikoresha. 

Muri uwo murongo kandi, pack yamenyekanye cyane ya Tera Stori yaravuguruwe itanga iminota myinshi mu rwego rwo guha abakiriya ubushobozi n’ubwisanzure bwo guhamagara ku mirongo yose, aho yazanye na pack yisumbuyeho igura 5,000 ugahabwa iminota 3,000 uhamagaza Airtel n’iminota 500 uhamagaza indi mirongo. 


 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!