Alfred, Andrew na Ransom barekuwe nyuma yo gufungwa imyaka 36 babeshyerwa!

 Inshamake   Abagabo batatu bahamijwe icyaha cyo kwica babeshyerwa muri leta ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika barekuwe nyuma yo gufungwa imyaka 36.

Alfred, Andrew na Ransom barekuwe nyuma yo gufungwa imyaka 36 babeshyerwa!

 Inshamake   Abagabo batatu bahamijwe icyaha cyo kwica babeshyerwa muri leta ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika barekuwe nyuma yo gufungwa imyaka 36.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Alfred Chestnut, Andrew Stewart na Ransom Watkins bari barakatiwe gufungwa burundu mu mwaka wa 1984 nyuma yo guhamwa no kwica umuhungu w'imyaka 14 y'amavuko, umwaka umwe mbere yaho, nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.


Ku wa mbere w'iki cyumweru ni bwo barekuwe i Baltimore nyuma yuko umucamanza akuyeho icyo cyaha bari bahamijwe amaze kugenzura dosiye yabo.


Dosiye ijyanye n'urubanza rwabo yongeye gufungurwa uyu mwaka nyuma yaho Bwana Chestnut yoherereje ibaruwa urwego rwitwa urwo guhamya ibyaha bikozwe mu buryo bw'ubunyangamugayo, aho muri iyo baruwa yashyizemo ubuhamya yatahuye mu mwaka ushize.


Bwana Chestnut, Bwana Stewart na Bwana Watkins batawe muri yombi ubwo bari bakiri ingimbi mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka wa 1983, ni nyuma y'urupfu rwa DeWitt Duckett, warashwe ku ijosi ubwo yari mu nzira ajya ku ishuri ry'icyiciro rusange cy'ayisumbuye ry'i Baltimore akanibwa ikoti ry'ijaketi ('jacket') ryanditseho Kaminuza ya Georgetown; uru rupfu rwagarutsweho cyane mu bitangazamakuru icyo gihe, dore ko ariryo raswa rya mbere ryavuyemo urupfu ry'umunyeshuri wiga mu ishuri rya leta aho i Baltimore.

Uhereye ibumoso Alfred Chestnut, Andrew Stewart na Ransom Watkins bari barakatiwe gufungwa burundu mu mwaka wa 1984, gusa ruza gusanga ari abere.


Ubwo yari amaze gufungura abo bagabo, Marilyn Mosby, umushinjacyaha mukuru wa leta ya Baltimore yagize ati:


Aba bagabo batatu bahamijwe icyaha, bakiri abana, kubera imyitwarire mibi ya polisi n'ubushinjacyaha.


Mu itangazo ibiro bye byasohoye, rivuga ko

Abapolisi bagambiriye abo bagabo batatu, bose b'abirabura b'abahungu b'imyaka 16 y'amavuko, bakoresheje gutoza no guhatira abatangabuhamya ibyo bavuga mu rubanza rwabo.


Abashinjacyaha bavuze ko mu iperereza ryo mu ntangiriro polisi yirengagije ndetse igahishira amakuru y'abatangabuhamya benshi batangaga umwirondoro w'undi muntu bavuga ko ari we wishe uwo munyeshuri, banongeraho ko mu gihe cy'urubanza, abatangabuhamya bananiwe kumenya izo ngimbi eshatu mu mafoto.


Umushinjacyaha Mosby yavuze ko abatangabuhamya bose bo muri urwo rubanza ubu bamaze kwisubiraho bagakuraho gihamya bari batanze.


Madamu Mosby yagize ati

Sintekereza ko uyu munsi ari uw'intsinzi, ni agahomamunwa. Kandi ducyeneye kwemera uruhare rwacu muri ibi.



Inyandiko zo mu rukiko zari zarafunzwe n'umucamanza dosiye yarapfundikiwe burundu, ariko Bwana Chestnut yashoboye kuzibona umwaka ushize yisunze itegeko rigenga gusaba amakuru kwa rubanda, gusa mu kiganiro n'abanyamakuru, Bwana Watkins yavuze ko "ibi bitagakwiye kuba byarigeze bibaho na rimwe".


Ati

Urugamba ntirurangiriye aha. Mwese muzongera mwumve ibyacu.

Alfred Chestnut ubwo yahoberanaga n'umubyeyi we nyuma yo kuva muri gereza yari amazemo imyaka 36 azira ubusa.


Madamu Mosby yanatangaje itangizwa rya gahunda nshya yitwa 'kuzuka nyuma yo gusonerwa'  igamije guha ubufasha abantu basonewe kugira ngo bongere basubire mu buzima busanzwe, aho iyo gahunda irimo no kubaha ubufasha bwo kwiga ndetse n'ubujyanye n'ubuzima bwo mu mutwe n'imyitozo ngororangingo.


Madamu Mosby yavuze ko leta ya Maryland nta mategeko ifite afasha mu bijyanye n'indishyi z'akababaro ku baba barahamijwe icyaha mu buryo bw'amakosa, avuga ko azakora ku buryo ibyo bihinduka, dore ko kuri ubu, urwego rw'ibikorwa rusange ni rwo rufite ububasha bwo kugena indishyi.


Mu kwezi gushize kwa cumi, urwo rwego rwatanze indishyi z'akababaro zigera hafi kuri miliyoni 9 z'amadolari ku bagabo batanu bari bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bafunze mu buryo bw'amakosa, aho umwe muri bo, Walter Lomax - wafunzwe imyaka 38 yarahamijwe ubwicanyi yahawe miliyoni eshatu z'amadolari, ayo akaba ari yo menshi cyane amaze gutangwa muri iyo leta ku muntu wahamijwe icyaha by'amakosa.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!