Amafaranga ya Give Directly ntavugwaho rumwe ku bayahabwa muri Nyagatare

 Inshamake   Abaturage bo mirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Nyagatare bavuga ko hari ubwiru mu gutoranya abahabwa amafaranga ya Give Directly, agenerwa abagizweho ingaruka na Covid-19.

Amafaranga ya Give Directly ntavugwaho rumwe ku bayahabwa muri Nyagatare

 Inshamake   Abaturage bo mirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Nyagatare bavuga ko hari ubwiru mu gutoranya abahabwa amafaranga ya Give Directly, agenerwa abagizweho ingaruka na Covid-19.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Bamwe mu baturage bo mu mirenge nka Tabagwe, Karama ndetse na Mukama yo mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko batemeranya n’ibirimo gukorwa n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu gutoranya abahabwa amafranga ya Give Direct ahabwa abagizweho ingaruka na Covid-19, kuko ngo amarangamutima n'izindi ndonke aribyo bigenderwaho.


Uwitwa Ngaruye utuye mu Murenge wa Tabagwe agira ati

Ariya mafaranga batanga ibihumbi 150, turema inteko buri wa kabiri, ariko ukajya kumva ngo kanaka baramutoranije. Nkibaza umuntu utaratoranijwe mu nteko yatoranirijwe he?


Abo baturage batunga agatoki inzego z’ibanze ku kudakoresha ukuri mu guhitamo abagenerwabikorwa bahabwa amafaranga ibihumbi  150 y’u Rwanda(150,000frw), ahubwo bakabyumva nk'amatangazo kandi byagakorewe mu nteko z'abaturage, mu gihe hari n’abahabwa ubutumwa bugufi(SMS) buvuga ko bazayahabwa ariko bikarangirira aho.


Umwe ati

Banyoherereje mesaje[message] ngo ‘uzahabwa ibihumbi 150. Ni iyo mesaje gusa mperuka kandi abandi barayamaze ninjye wasigayemo.


Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge waTabagwe, Bwana Munyangabo Celestin avuga ko hari ibyo bagenderaho bahitamo abagomba kuyahabwa, ariko nanone akemeza ko abayahawe batoranijwe n'itsinda ry'ubuyobozi mbere y’uko inteko z'abaturage zigaruka.


Yagize ati

Abayobozi bafatanya n’abandi bayoborana kubikora, ntacyo wakora n’iyo waba ugicishije mu nteko kitanyuze kuri mudugudu. Inteko zitarashobora guterana kubera Covid twisungaga itsinda ry’ubuyobozi kugira ngo rijonjore abo bantu.


Ni mu gihe Umuyobozi w'Ishami ry'imiyoborere myiza no kurengera abaturage mu karere ka Nyagatare, Bwana Ruboneka Kubwa Silva, avuga ko aya mafaranga yaje agenewe abakoraga ubucuruzi n'ubundi bukorikori buciriritse nyuma Covid-19 ikabakoma mu nkokora.


Ati

Ubundi iyo nkunga yaje igenewe umuntu wagizweho ingaruka na Covid yari afite ubucuruzi yari arimo bworoheje bugasubira inyuma. Hari n’abafunze imiryango igihe cya Covid ya mbere, hari n’abamaze amezi badakora kubera ko butike[boutiques] zari zifunze.


Yakomeje avuga ko iyo nkunga yaje kugira ngo barebe uko bafasha abo bantu bananiwe gukodesha inzu ngo bongere bakore, ari nabwo ngo babwiye ba social (abashinzwe imibereho myiza y’abaturage) b’imirenge bakabashaka mu masanteri y’ubucuruzi(business centers) bagakora urutonde rwabo, bakaboherereza akarere.


Ibi biravugwa mu gihe atari ubwa mbere humvikanye ikibazo cy'inkunga ziza zigenewe abatishoboye cyangwa abagizweho ingaruka n’icyorezo runaka, ariko nyuma hakumvikana amajwi ya bamwe bavuga ko izo nkunga zitabageraho kandi nabo bakazibonye, bagasaba ko byajya bikorerwa mu ruhame mu guhitamo abakwiye izo nkunga aho kubera mu bwiru.


 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!