APR na Etincelles ntibagikinnye mu gihe Mulisa avuga ko ibyo umutoza wo kumusimbura ntacyo abiziho!

 Inshamake   Umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yatangaje ko umukino ikipe ye yari ifitanye na Etincelles FC muri shampiyona wamaze gusubikwa kubera undi mukino APR FC iri kwitegura, mu gihe ibyo kuzana umutoza umusimbura avuga ko ntabyo arabwirwa.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

APR FC yagombaga gusura Etincelles FC kuri uyu wa Gatandatu mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona ariko wamaze gusubikwa nk’uko umutoza Jimmy Mulisa yabitangaje.

Mulisa yagize ati:“Nta mukino wa shampiyona dufite mu mpera z’iki cyumweru. Turakomeza kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup dufitanye na Djoliba Athlétic Club kuwa Gatatu [w’icyumweru gitaha]. Turateganya guhaguruka i Kigali ku wa Mbere. Abakinnyi bose bameze neza, Migi niwe wari urwaye ariko yagarutse, naho abafatiwe ibihano bo ntituri kumwe.”

Mulisa yavuze ko azajyana APR FC muri Mali afite intego yo kwitwara neza nubwo ari ikipe ikomeye akurikije amateka ndetse n’amashusho y’imikino itandukanye yayo yabashije kureba, mu gihe avuga ku mutoza mushya Ljupko Petrović iyi kipe yamaze kuzana, Mulisa yavuze ko ntabyo arabwirwa ndetse akomeje akazi bisanzwe ariko mu gihe byabaho yiteguye kuyivamo kuko atari iye.

Mulisa ati :“Iby’umutoza ntabyo nzi, njye ndi umukozi ahubwo byaba byiza mubajije abayobozi…bibaye nabyakira, nonese ko ikipe atari iyanjye!”

Mulisa avuga ko atarabwirwa iby'umutoza mushya ndetse akomeje akazi bisanzwe ariko mu gihe byabaho yiteguye kuyivamo kuko atari iye.

Nubwo Mulisa avuga ko ataramenya ko haje undi mutoza, hari amakuru avuga ko Ljupko Petrović agomba kwerekwa abari basanzwe ari abatoza n’abayobozi bakuru b’ikipe kuri uyu wa Gatanu kuri Minisiteri y’Ingabo akazanerekwa abakinnyi bavuye muri Mali.
 
GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!