Autriche yemereye abantu babishaka kwiyahura babifashijwemo n’abaganga

 Inshamake   Guhera ku wa Gatandatu tariki 1 Mutarama 2022, muri Autriche hemejwe itegeko ryemerera abantu kwiyahura, babifashijwemo n’abaganga.

Autriche yemereye abantu babishaka kwiyahura babifashijwemo n’abaganga

 Inshamake   Guhera ku wa Gatandatu tariki 1 Mutarama 2022, muri Autriche hemejwe itegeko ryemerera abantu kwiyahura, babifashijwemo n’abaganga.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Abemerewe ni abantu bafite guhera ku myaka 18 kuzamura barwaye indwara zidakira cyangwa bafite ubundi bubabare bukabije, aho iri tegeko rivuga ko kwiyahura bazajya babifashwamo n’abaganga.


Inteko ishinga Amategeko ya Autriche yemeje iri tegeko mu mpera z’ukwezi gushize kw’Ukuboza 2021, nyuma y’umwanzuro wari wafashwe n’Urukiko rukuru kuri iki kibazo; gusa ariko kugira ngo umurwayi yemererwe kwiyahura bizagengwa n’amategeko akomeye, kuko uzabyifuza azajya abanza gukurikiranwa n’abaganga babiri, umwe muri bo akaba agomba kuba ari umuhanga mu guhumuriza ababaye.


Nk’uko BBC ibivuga, Leta yashyizeho ikigega cyo guteza imbere ibijyanye no guhumuriza abantu kugira ntihazagire ufata icyemezo cyo gupfa kandi hari izindi nzira zo kumufasha agakomeza kubaho, hagati aho ariko, amategeko ya Autriche ntiyemerera abana cyangwa abafite uburwayi bwo mu mutwe gufashwa kwiyahura.


Ni mu gihe iri tegeko rivuga ko abazajya bashaka kwiyahura bazajya babanza kwerekana ibipimo byerekana indwara zabo kandi nibimara kwemezwa n’abaganga bavuzwe hejuru, bazajya bahabwa ibyumweru bibiri byo gutekereza neza ku cyemezo bafashe.


Iri tegeko ryo gufasha abantu kwiyahura ryari risanzwe ryemewe mu mategeko y’igihugu cy’u Busuwisi gihana imbibi na Autriche, no mu bindi bihugu nka Espagne, u Bubirigi n’u Buholandi, aho muri ibyo bihugu kwiyahura umuntu abifashijwemo bitari mu byaha bihanwa n’amategeko.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!