Babiri bakwirakwizaga urumogi harimo n’uwiyitaga umusirikare batawe muri yombi

 Inshamake   Ku mugoroba wa tariki ya 21 na mu gitondo tariki ya 22 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe abantu babiri bakwirakwizaga urumogi, harimo n’uwiyitaga umusirikare.

Babiri bakwirakwizaga urumogi harimo n’uwiyitaga umusirikare batawe muri yombi

 Inshamake   Ku mugoroba wa tariki ya 21 na mu gitondo tariki ya 22 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe abantu babiri bakwirakwizaga urumogi, harimo n’uwiyitaga umusirikare.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Abafashwe ni Uwimana Edson w’imyaka 40 wafatanwe udupfunyika tw’urumogi 144 na Habiyambere Janvier w’imyaka 43 wafatanwe udupfunyika 200, bombi bafatiwe mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Bugaragara, umudugudu wa Gatimba.

 

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police(CIP) Pacifique Gakwisi Semahame yavuze ko Uwimana Edson ubwo yafatwaga yabanje kubeshya abapolisi ko ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda(RDF), ndetse yari afite ikarita yacyuye igihe.

 

Yagize ati

Hari ku mugoroba wa tariki ya 21 Mutarama abapolisi bahagarika imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yarimo Uwimana Edson. Bagiye kumusaka mu gikapu nk’abandi bagenzi  arabyanga ngo we ntibamusake ni umusirikare, bamusohoye hanze bamwaka ibyangombwa basanga afite ikarita ya gisirikare yacyuye igihe mu mwaka wa 2018.

 

CIP Semahame yakomeje avuga ko abapolisi bamaze kubona iyo karita bamugiriye amacyenga bamubaza ibibazo bitandukanye aza kuvugisha ukuri ko mu mwaka wa 2019 ubwo yari afite ipeti rya Caporal yafungiwe muri gereza ya gisirikare urukiko rwa gisirikare rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri nabwo azize gukoresha urumogi, arangije igihano yahise yirukanwa mu gisirikare ariko atahana ikarita noneho atangira ubucuruzi bw’urumogi, ari nabwo kuri iyi nshuro yafashwe aruvanye mu Karere ka Rubavu arujyanye mu mujyi wa Kigali.

 

Ni mu gihe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022, nubundi kuri bariyeri iri mu Murenge wa Shyorongi hafatiwe Habiyambere afite urumogi udupfunyika 200 mu mudoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange avuye mu Karere ka Musanze agiye mu Mujyi wa Kigali.

 

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo yakanguriye abantu gucika ku ngeso yo gukoresha ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’ababikoresha ndetse bikaba intandaro y’ibindi byaha, abibutsa ko ibihano ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge biremereye, abakangurira kubireka bagashaka indi mirimo bakora yemewe n’amategeko, dore ko usibye n’ibyo kandi ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubikoresha ndetse bigahungabanya umutekano w’Igihugu, anavuga ko Uwimana we azanakurikiranwaho icyaha cyo kwiyitirira urwego adakorera.

 

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Shyorongi kugira ngo hatangire iperereza. 

Uwimana Edson na  Habiyambere Janvier bashyikirijwe RIB ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Shyorongi kugira ngo hatangire iperereza. 

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

 

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

 

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 279 ivuga ko  umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!