Babiri muri 24 bariye inka yipfushije bamaze gupfira mu bitaro bya Gakoma!

 Inshamake   Abaturage 24 bo mu Karere ka Gisagara bakozweho n’inyama z’inka yipfushije bariye, bajyanwa mu bitaro, babiri muri bo bamaze kwitaba Imana.

Babiri muri 24 bariye inka yipfushije bamaze gupfira mu bitaro bya Gakoma!

 Inshamake   Abaturage 24 bo mu Karere ka Gisagara bakozweho n’inyama z’inka yipfushije bariye, bajyanwa mu bitaro, babiri muri bo bamaze kwitaba Imana.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Abo baturage bo mu mirenge ya Mamba na Gishubi bariye izo nyama ku mugoroba wo ku wa 16 Gashyantare 2018 zirabagaruka, bamwe batangira kujya kwa muganga ku wa 18 Gashyantare, baribwa mu nda, banacibwamo, aho ibitaro bya Gakoma byakiriye aba mbere baje kwivuza, byasanze bahuriye ku kuba barariye izo nyama, hahita habaho guhamagaza n’abandi baba barariyeho.


Ku cyumweru gishize umuntu umwe yitabye Imana, undi apfa bukeye bwaho, nk’uko Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Gakoma byakiriye abo barwayi, Dr Tuyishime Emile, yabitangaje ko bakiriye abarwayi 24 barimo n’abo babiri bamaze gupfa.
Dr Tuyishime yagize ati:“Abo twakiriye bose bagera kuri 24, babiri barimo umusaza n’umwana muto baje kwitaba Imana ariko twageze n’iwabo dusanga ibyo batetse byari bifite umwanda. Abandi twarabavuye barataha, kuri ubu mu bitaro hasigayemo batanu kandi nabo bari kugenda boroherwa.”


Dr Tuyishime avuga ko abarwayi bari mu ngeri zose, abagabo, abagore n’abana bagaragaza ibimenyetso byo gucibwamo, kuribwa mu nda no kugira umuriro mwinshi, gusa ntiharamenyekana uburwayi iyo nka yari ifite kuko ngo n’umuvuzi w’amatungo wayihaga imiti yaburiwe irengero.


Mu gihe mu baturage bavuwe bakaza gukira harimo na nyir’inka yipfushije, ubuyobozi bw’aho icyo kibazo cyabereye bwasuye abaturage burabahumuriza bubasaba kwitwararika isuku no kwirinda kurya ibyo babonye nk’inyama z’amatungo yipfushije.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!