Bamwe mu batoterejwe muri Uganda bazira ko ari abanyarwanda batangiye gutanga ibirego!

 Inshamake   Mu gihe hamaze iminsi humvikana itotezwa rikorerwa abanyarwanda mu gihugu cya Uganda, bamwe mu banyarwanda batoterejwe muri icyo gihugu bitabaje Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, basaba ko rutegeka icyo gihugu kubaha impozamarira z’ibyo bakorewe.

Bamwe mu batoterejwe muri Uganda bazira ko ari abanyarwanda batangiye gutanga ibirego!

 Inshamake   Mu gihe hamaze iminsi humvikana itotezwa rikorerwa abanyarwanda mu gihugu cya Uganda, bamwe mu banyarwanda batoterejwe muri icyo gihugu bitabaje Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, basaba ko rutegeka icyo gihugu kubaha impozamarira z’ibyo bakorewe.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Kuri uyu wa Mbere nibwo abanyarwanda batatu bari bamaze igihe bafungiye muri Uganda bari kumwe n’umunyamategeko wabo Richard Mugisha, bashyikirije ikirego ishami ry’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rikorera ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, Nk'uko tubikesha Igihe.


Abatanze ikirego ni Ezechiel Muhawenimana w’imyaka 36 n’umugore we Dusabimana Esperance, bafunzwe amezi icyenda, uwo mugore agafungwa atwite akaza no kubyarira umwana muri gereza, aho uyu muryango wo mu Karere ka Ngororero usaba impozamarira y’ibihumbi ijana by’amadolari byo kuba barafunzwe bashinjwa kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, bagatotezwa kandi baranyuze ku mupaka bujuje ibyangombwa, bakaza gufatwa muri Nyakanga umwaka ushize wa 2018 ubwo bari bagiye gushyingura nyinawabo w’umugore wabaga mu gihugu cya Uganda.

Ezechiel Muhawenimana n’umugore we Dusabimana Esperance, bafunzwe amezi icyenda,  ndetse Esperance akaza no kubyarira umwana muri gereza barasaba impozamarira y’ibihumbi ijana by’amadolari. 


Undi watanze ikirego ni Musoni Hakolimana Venant wo mu karere ka Ngororero usaba miliyoni y’amadolari ku bw’iyicarubozo yakorewe ubwo yafatirwaga muri Uganda.


Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutanga ikirego, Mugisha Richard wunganira abo banyarwanda yavuze ko hari n’abandi bagera kuri batanu bamaze kumwegera bamusaba kubaburanira, anavuga ko bizeye ubutabera mu rukiko batanzemo ikirego kuko ari cyo rushinzwe, dore ko ngo bibabaje kuba abakiriya be barakorewe iyicarubozo mu gihugu kigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, cyagiye gishyira umukono ku masezerano yamagana imikorere nk’iyo.


Mugisha yagize ati

Urukiko turarwizeye kuko twatanzemo ikirego. Ni nacyo rumaze. Abashinze uyu muryango bari bazi ko hashobora kuzavuka ibibazo bashinga uburyo bwo kujya bakemura ibyo bibazo uko byavutse ariyo mpamvu urukiko rwagiyeho. Turarwizeye ko ruzaca urubanza rutabogamye.


Mugisha wahoze ayoboye urugaga rw’abavoka bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko nta mafaranga azaca abakiliya be, dore ko Urugaga rw’abavoka mu Rwanda arirwo rwamusabye kubaburanira nyuma y’uko barwegereye, nawe abyemera kuko yabonaga icyo baharanira ari cyo.


Yagize ati

Ntabwo nzabaca amafaranga kuko icyo baregera ni ikintu mfitemo ubushake kuko nemera ko abantu batuye EAC ikizakomeza kudufasha ari ugukomeza gukorera hamwe. Iyo havutse ibibazo nk’ibyo bikwiriye gushakirwa umuti hifashishijwe uburyo buhari.


Mugisha yanakomeje avuga ko nta kubogama yumva kuzaba mu rubanza rw’abo yunganira kuko urukiko rufata imyanzuro rushingiye ku bimenyetso atari amarangamutima.

Umunyamategeko Mugisha Richard wunganira aba banyarwanda avuga ko yizeye urukiko batanzemo ikirego kandi abakiliya be ngo nta mafaranga azabaca.


Hashize iminsi abanyarwanda batandukanye boherezwa na Uganda bakaza bavuga ko bafashwe nta cyaha bashinjwa, bagafungwa nabi bagakorerwa iyicarubozo kandi ntibemerewe gusurwa, aho bavuga ko bikorwa n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu zifatanyijwe na bamwe mu bagize imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Musoni Hakolimana Venant wo mu karere ka Ngororero nawe ni ummwe mu batanze ikirego, aho asaba impozamarira ya miliyoni y’amadolari ku bw’iyicarubozo yakorewe.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!