Basketball: Ikipe ya Espoir BBC yarokowe n’itegeko rya FIBA, Patriots BBC ifashwa kwitegura BAL!

 Inshamake   Mu gihe mu Rwanda hakomeje imikino yitegura intangiro za shampiyona y’umukino wa Baskeball, ikipe ya Espoir BBC yakomeje mu cyiciro gikurikiyeho irokowe n’itegeko rya FIBA, naho Patriots BBC ifashwa kwitegura neza imikino y’ijonjora rya kabiri rya BAL.

Basketball: Ikipe ya Espoir BBC yarokowe n’itegeko rya FIBA, Patriots BBC ifashwa kwitegura BAL!

 Inshamake   Mu gihe mu Rwanda hakomeje imikino yitegura intangiro za shampiyona y’umukino wa Baskeball, ikipe ya Espoir BBC yakomeje mu cyiciro gikurikiyeho irokowe n’itegeko rya FIBA, naho Patriots BBC ifashwa kwitegura neza imikino y’ijonjora rya kabiri rya BAL.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni imikino yatangiye ku wa kane tariki ya 05 Ukuboza ikazasozwa tariki ya 14 Ukuboza 2019, aho ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ku bufatanye n’umufatanyabikorwa waryo, Banki ya Kigali (BK) bateguye irushanwa ryiswe BK Preseason 2019.


Ni irushanwa rihagarariwe mu bitsina byombi, ni ukuvuga mu bagabo no mu bagore, aho mu bagabo amakipe 11 yitabiriye yagabanyijwe mu matsinda atatu, mu gihe mu bagore hitabiriye amakipe atanu ariyo APR W BBC, The Hoops, Ubumwe BBC, RP IPRC Huye na UR Huye W BBC.

 

Nyuma y’imikino mu matsinda, ikipe ya Patriots BBC yasoje iyoboye itsinda rya mbere(A), igakurikirwa na Espoir BBC, mu gihe Tigers yaje ku mwanya wa gatatu, RP IPRC Musanze iza ku mwanya wa kane ari nawo wa nyuma, naho mu itsinda rya kabiri(B) REG BBC yaje ku mwanya wa mbere, ikurikirwa na 30Plus, ku mwanya wa gatatu haza RP IPRC Huye, UR Huye iza ku mwanya wa nyuma, mu gihe mu itsinda rya gatatu(C) ari naryo rya nyuma, APR BBC yasoje iriyoboye, ikurikirwa na UGB BBC naho Shoot For the Stars iza ku mwanya wa nyuma.

 

Kugira ngo haboneke amakipe azakina imikino ya kimwe cya kabiri(semifinals) cy’irangiza, amakipe nka Patriots, REG na APR yahise abona itike nk’amakipe yasoje ku mwanya wa mbere mu matsinda, mu gihe Espoir BBC nayo yabonye itike nyuma yo kurokorwa n’itegeko rya FIBA rigena imikino Article D.3.4 (FIBA Official Basketball rules Oct.2018), rivuga ko iyo amakipe anganyije amanita, akiranurwa n’ufite ikinyuranyo cy’ibitego(Goal difference) nini.

 

Ibi rero byatumye Espoir BBC ariyo ikomeza nyuma yo kunganya na 30Plus kuko zombie zatsinze imikino ibiri zitsindwa umukino umwe, barebye ku kinyuranyo cy’ibitego basanga Espoir BBC ifite 15, mu gihe 30Plus yo ifite -7.

Espoir BBC yarokowe n'itegeko rya FIBA, ibona itike ya 1/2 nyuma yo kunganya na 30Plus(Photo: Google)

Uko gahunda y'imikino isigaye iteye n’aho izabera:

Kuwa Kane, tariki 12/12/19(1/2 mu bagabo):

19h00 PATRIOTS vs ESPOIR /Amahoro Stadium

21h00 REG vs APR / Amahoro Stadium


Kuwa Gatanu 13/12/2019 (Finale/Abagabo):

20h00 Winner24 vs Winner 25 / Amahoro Stadium


Mu bagore ho amakipe yose yagiye ahura hakazarebwa izaba ifite amanita menshi kuru sha izindi, aho mu mikino isigaye:

Kuwa Gatanu 13/12/2019:

18h00 The Hoops W. vs Ubumwe W. / Amahoro Stadium

Kuwa Gatandatu, 14/12/2019:

15h00 Ubumwe W. vs RP IPRC Huye W. / Amahoro Stadium

17h00 APR BBC vs The Hoops / Amahoro Stadium


Ni mu gihe kandi imikino ya kimwe cya kabiri(semifinals) yashyizwe ku wa Kane tariki 12/12/19, mu rwego rwo gufasha ikipe ya Patriots gutangira kare imyiteguro y’ijonjora rya kabiri ya BAL(Basketball Africa League) iteganyijwe gutangira tariki  ya 17 igasoza tariki 22 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena, aho ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda iri mu itsinda rya mbere(A) hamwe na GNBC yo muri  Madagascar, Unza Pacers yo muri Zambia ndetse na JKT yo muri Tanzania, ni mu gihe itsinda rya Kabiri ririmo City Oilers yo muri Uganda, KPA yo muri Kenya, Cobra Sport  yo muri Sudani y’epfo na Ferroviario Maputo yo muri Mozambique.

Imikino ya 1/2 yashyizwe ku wa Kane tariki 12 mu rwego rwo gufasha ikipe ya Patriots kwitegura neza imikino ya BAL izatangira tariki 17 Ukuboza 2019(Photo: Google)


 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!