Basketball: Irushanwa Agaciro Basketball Tournament 2019 rirasozwa kuri uyu wa Gatanu!

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019, muri Kigali Arena nibwo hazaba hasozwa irushanwa ry’ Agaciro Basketball Tournament 2019, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Baketball mu Rwanda (FERWABA) ku nkunga y’ikigega Agaciro Development Fund, aho amakipe ya REG BBC ya Patriots BBC mu bagabo ndetse na The Hoops na APR WBBC mu bagore zizaba zicakirana.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni amakipe yageze ku mikino ya nyuma mu mpera z’icyumweru gishize ubwo bari muri ½ cy’iri rushanwa, aho mu bagabo REG BBC yasezereye APR BBC iyitsinze amanota 71 kuri 66, mu gihe Patriots BBC yihanangirije Espoir BBC iyisezerera iyitsinze amanota 89 kuri 47.

REG BBC ya Patriots BBC mu bagabo nizo zigomba kwisobanura hakavamo iyegukana Agaciro Basketball Tournament 2019.

Mu bagore, The Hoops yageze ku mukino wa nyuma  itsinze IPRC Huye BBC amanota 73 kuri 67, ikazahura ku nmukino wa nyuma na  APR BBC yo yatsinze Ubumwe BBC amanota 67 kuri 43.

Ni mu gihe kandi iri rushanwa ry’Agaciro Basketball Tournament 2019 ririmo n’icyiciro cy’abakiri bato batarengeje imyaka 17, aho bo bagomba gusoza kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2019, muri Petit Stade:

10am Gikondo Boys vs Shooting Touch
12noon Rafiki Kids vs VJN Rubavu
4Pm Shooting Touch vs The Hoops
6Pm VJN vs Elite BBC

Ku wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019:

18h00’ The Hoops vs APR WBBC
20h00’ REG BBC vs Patriots BBC

The Hoops na  APR WBBC nabo ngo umwe arigiza nkana bizasobanuka kuri uyu wa Gatanu guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

Mu gihe igiciro cyo kwinjira ku mikino izabera muri Kigali Arena wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019 ari 1000Rwf ahasanzwe, 3000Rwf muri VIP ndetse na 10000Rwf muri VVIP; ikipe ya mbere mu bagabo no mu bagore izahembwa na Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 Rwf), mu gihe ikipe ya kabiri mu byiciro byombi izahembwa ibihumbi 500,000Rwf, ikipe ya mbere mu bakiri bato (U17) ihembwe igikombe n’ibikoresho, hanahembwe umukinnyi witwaye neza mu irushanwa (MVP) mu byiciro byombi mu bakuru ndetse no mu bakiri bato (U17)..

Ibiciro byo kwinjira kuri iyi mikino yombi byamaze kumenyekana.

Irushanwa ry’Agaciro Basketball Tournament 2019 ryitabiriwe n’amakipe agera kuri 14 yo mu byiciro bitandukanye arimo 4 yabaye aya mbere muri shampiyona y’abagabo n’abagore muri uyu mwaka wa 2019 ndetse n’amakipe y’abana batarengeje imyaka 17 (U 17).

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!