Bimwe mu bishobora kuba byatumye Uwacu Julienne asezererwa muri Guverinoma!

 Inshamake   Nyuma y’aho kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2018, aribwo inkuru yabaye kimomo ku mpinduka zakozwe na Perezida Paul Kagame kuri Guverinoma n’izindi nzego nkuru z’igihugu nk’uko ahabwa ububasha n’amategeko bwo guhindura abayobozi igihe cyose bibaye ngombwa, Uwacu Julienne wari Minisitiri w’Umuco na Siporo ni umwe mu bakuwe muri Guverinoma, hari ibyagaragaye byashakirwamo impamvu yatumye Uwacu Julienne asezererwa muri iyi Minisiteri.

Bimwe mu bishobora kuba byatumye Uwacu Julienne asezererwa muri Guverinoma!

 Inshamake   Nyuma y’aho kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2018, aribwo inkuru yabaye kimomo ku mpinduka zakozwe na Perezida Paul Kagame kuri Guverinoma n’izindi nzego nkuru z’igihugu nk’uko ahabwa ububasha n’amategeko bwo guhindura abayobozi igihe cyose bibaye ngombwa, Uwacu Julienne wari Minisitiri w’Umuco na Siporo ni umwe mu bakuwe muri Guverinoma, hari ibyagaragaye byashakirwamo impamvu yatumye Uwacu Julienne asezererwa muri iyi Minisiteri.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Uwacu Julienne yagiye kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo tariki 24 Gashyantare 2015 asimbuye Joseph Habineza, bivuze ko yari amaze imyaka irenga 3 ari Minisitiri ushinzwe Umuco na Siporo, aho ari nawe mugore wa mbere wayoboye iyi Minisiteri nyuma ya Jenoside, kuko abandi bayiyoboye bari abagabo gusa. 

Uwacu Julienne mu mwaka wa 2015 niwe mugore wa mbere warahiriye kuyobora Minisiteri y'Umuco na Siporo nyuma ya Jenoside.


Kuva Uwacu Julienne yayobora iyi Minisiteri, hari byinshi byagezweho mu iterambere rya Siporo by’umwihariko mu mukino wo gusiganwa ku magare no muyindi mikino tutanibagiwe mu gice cy’Umuco, ariko hari n’amakosa yagiye akorwa n’inzego zishamikiye kuri iyi Minisiteri ndetse Uwacu Julienne yagiye anabisabira imbabazi n’ubwo bitabujije ko byatanze isura mbi ku gihugu mu ruhando mpuzamahanga, bishoboka ko ayo makosa yagiye akorwa akaba yaba ariyo ntandaro yo kuba Perezida wa Repubulika yamukuye ku buyobozi bw’iyi Minisiteri, gusa yashimiye Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere anamwizeza kuzakomeza gukorera igihugu uko ashoboye aho azaba ari hose. 

Madamu Uwacu Julienne yashimiye Perezida Kagame, anamwizeza gukorera igihugu mu bushobozi bwe aho azaba ari hose.


Muri ayo makosa yagiye akorwa twavuga nko:


Kubura kw’indirimbo yubahiriza iguhugu cya Guinnea kuri sitade ya Kigali

Kuwa Kabiri tariki 16 Ukwakira 2018, u Rwanda rwakiriye igihugu cya Guinée-Conakry mu mukino wo guhatanira itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika, nk’uko bisanzwe bimenyerewe ko mbere yo gutangiza umukino mpuzamahanga, amakipe yombi n’abitabiriye umukino babanza kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu ayo makipe akomokamo.


Muri uyu mukino ariko bwo habaye agashya kuko umukino watangiye nta ndirimbo zubahiriza ibihugu byombi ziririmbwe, bitewe n’uko indirimbo ya Guinée-Conakry yabuze burundu, bagasobanura ko bakinnye iyi ndirimbo ikanga kuvuga mu ndangururamajwi bityo byananirana burundu hakanzurwa ko na Rwanda Nziza itaririmbwa.


Abinyujije kuri Twitter, Uwacu Julienne yasabye imbabazi agira ati: “Mu izina rya MINISPOC na FERWAFA nsabye imbabazi ku ikipe y’igihugu ya Guinea, Syli n’Abanyarwanda kubw’ikibazo cya tekinike cyabaye mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika wabereye kuri Stade ya Kigali, aho indirimbo zubahiriza ibihugu byombi zitaririmbwe mbere y’umukino.”

Ibi byagaragaye nk’ikosa rikomeye ritanga isura itari nziza mu ruhando mpuzamahanga, kuburyo nabyo bishobora kuba imwe mu mpamvu zatumye Perezida afata icyemezo cyo guhindura Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Abinyujije kuri Twitter, Uwacu Julienne yiseguye ku kubura kw'indirimbo yubahiriza igihugu ya Guinée-Conakry byanatumye na Rwanda Nziza itaririmbwa.  


Gutaha kwa Sauti Sol itaririmbye yatumiwe na MINISPOC kandi yishyuwe menshi


 Muri Nyakanga uyu mwaka, itsinda ry’abanyamuziki rizwi nka Sauti Sol ryo mu gihugu cya Kenya ryari ryatumiwe mu gufungura iserukiramuco ry’imbyino nyafurika, FESPAD ryabereye mu Rwanda ku nshuro ya cumi; aho ryagombaga gufatanya na Zao Zoba wo muri Congo Brazzaville ariko ryatashye ritaririmbye, aho abagize Sauti Sol bageze i Kigali tariki ya 29 Nyakanga 2018 ariko abakunzi babo baterwa ishavu n’uko bataririmbye, ndetse aba bahanzi bahita basohora itangazo rivuga ko ibyabaye byaturutse ku wateguye igitaramo, byumvikana ko batungaga agatoki Minisiteri y’Umuco na Siporo.


Minisitiri Uwacu Julienne yahise asaba imbabazi iri tsinda, avuga ko we n’itsinda rya Minisiteri ayobora basabye imbabazi Sauti Sol n’Abanyarwanda batahawe ibyo bari bakwiye, avuga ko amakosa yakozwe atazongera kuko byabahaye isomo, nyamara iri tsinda ryo ryishyuwe amafaranga menshi n’ubwo ritaririmbye nk’uko amakuru atugeraho abihamya. 

Sauti Sol yo mu gihugu cya Kenya yageze i Kigali itaha itaririmbye kandi yishyuwe agatubutse, Uwacu Julienne asaba imbabazi avuga ko we n’itsinda rya Minisiteri ayobora basabye imbabazi Sauti Sol n’Abanyarwanda batahawe ibyo bari bakwiye.

Kuzima kw’amatara ku mukino wahuje Cameroon na Ethiopia i Huye

Uyu mukino wabereye i Huye wahuje Cameroun na Ethiopia tariki ya 21 Mutarama 2016 mu mikino y’irushanwa ry’amakipe y’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2016) ryabereye mu Rwanda, ni ikintu cyagarutsweho cyane mu myaka isaga ibiri ishize ndetse na nyuma yaho.
Uwo mukino n’ubwo wari ukomeye, ibyabereye mu kibuga ntibyavuzwe kurusha ibura ry’umuriro ryatanze isura mbi ku banyamahanga benshi bari baje kwitabira iyi mikino, aho mukino ugitangira muri sitade ya Huye, amatara yarazimye ariko kuko hari hakibona amakipe akomeza gukina, ku munota wa 36 biza kongera icuraburindi rihagarika umukino mu gihe cy’iminota 12, birakosorwa ariko hagati mu kiruhuko cy’igice cya mbere umuriro wongera kubura n’ubwo bitatinze.
Hari abakozi bakekwagaho kubigiramo uruhare baje gutabwa muri yombi, dore ko byavugwaga ko haba harabayeho kwiba mazutu yagombaga gushyirwa muri moteri yacanaga amatara ya sitade, aho muri abo bakozi, harimo n’abo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo kandi baca umugani mu Kinyarwanda ngo "Zitukwamo nkuru" bishaka kuvuga ko amakosa yakorwa n’abakozi muri Minisiteri runaka, Minisitiri atabura kubibazwa.

Kubura k'umuriro kuri stade ya Huye mu mukino wahuzaga Cameroun na Ethiopia muri CHAN 2016, ni kimwe mu byibajijweho na benshi ndetse bamwe batabwa muri yombi. 


Uretse ibi byagaragaye kandi bikibazwaho na benshi, hari n’andi makosa yagiye agaragara cyane cyane mu makipe y’ibihugu mu mikino itandukanye aho byagendaga bigarukwaho na benshi ko abaserukira igihugu badafatwa kimwe, ndetse yewe bakanibaza uburyo umuntu abadafatwa neza aribo bagira umusaruro batahukana nyamara abafashwe neza ugasanga nta gifatika bagezeho, ariko ugasanga n’ubundi nta gikorwa ngo abakinnyi bahagarariye igihugu bafatwe kimwe dore ko bose baba bari mu nshingano za MINISPOC. 
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!