Bugesera: Airtel-Rwanda yunamiye abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyamata, inarutera inkunga

 Inshamake   Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 11 Mata 2018, abayobozi n’abakozi ba Airtel Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, bunamira inzirakarengane ziciwe mu Bugesera, banatera inkunga uru rwibutso.

Bugesera: Airtel-Rwanda yunamiye abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyamata, inarutera inkunga

 Inshamake   Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 11 Mata 2018, abayobozi n’abakozi ba Airtel Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, bunamira inzirakarengane ziciwe mu Bugesera, banatera inkunga uru rwibutso.

Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho barangajwe imbere n’abayobozi bakuru babo, bagiye gusura urwibutso, basobanurirwa amateka y’uburyo mu Bugesera habanje kugeragerezwa umugambi wa Jenoside, dore ko mu myaka ya za 1992, Leta ya Habyarimana yagerageje kenshi Jenoside muri aka gace ka Bugesera, aho abatutsi bicwaga ndetse bakanabuzwa kurenga aka gace kugira ngo bicwe n’inzara, aho nta n’igikorwa remezo cyarangwaga muri aka gace.

Agahinda n'ishavu byagaragaraga ku maso y'aba bakozi ba Airtel-Rwanda ubwo berekezaga kuri uru rwibutso rwa Nyamata.


Nk’uko umukozi ushinzwe uru rwibutso yakomeje asobanura amateka yaranze aka gace, yavuze uburyo umutaliyanikazi; Antonio Lucatelli wari uri mu Bugesera muri iki gihe yagerageje gukomeza gufasha ababaga bahungiye mu bigo by’abihaye Imana harimo na Kiliziya ya Nyamata, gusa abonye ko bitangiye gukomera agerageza kubatabariza yifashishije uburyo bwo kohereza ubutumwa bwa telegaramu(telegram), gusa ubu butumwa bukimara gutambuka ku bitangazamakuru nka Vatican Radio, BBC na RFI, gusa tariki 09 Werurwe 1992 Antonio Lucatelli yagabweho igitero n’Umujandarume witwaga Urimubenshi Epimaque n’interahamwe yari ayoboye ahita yicwa.

Abageraga ahashyinguye Umutaliyanikazi Antonio Lucatelli bitegerezaga ifoto ye ari nako basoma ibyamuranze.


Muri iyi kiliziya kandi yagizwe urwibutso rw’abatutsi bahaburiye ubuzima bazira uko baremwe, hagaragaramo ibimenyetso nk’imyambaro y’abahiciwe, imibiri igaragaza ko hakorewe Jenoside, ishusho ya Bikiramariya, taberinakuro ndetse na aritari nk’ibimenyetso bigaragaza ubugome bw’indengakamere bwahakorewe kandi yari inzu y’Imana.

Umukozi ushinzwe urwibutso rwa Nyamata asobanurira abakozi ba Airtel-Rwanda ubugome bw'indengakamere bwakorewe abatutsi b'i Bugesera muri Jenoside yabakorewe muri Mata 1994.


Nyuma yo gusobanurirwa aya mateka, aba bakozi ba Airtel Rwanda bashyize indabo ku mva, bunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rubwitso, aho Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Philip Amoateng, yavuze ko kimwe mu byo bahigiye ni uburyo abantu bashobora gukora ibikorwa bibi bigira ingaruka mbi kandi zikomeye zashegesha umuryango, bigatanga isomo gukumira ko byakongera ukundi.

Nyuma yo gusobanurirwa aya mateka, abakozi ba Airtel Rwanda bashyize indabo ku mva, bunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rubwitso.


Amoateng yagize ati:"Nizera ko uku kwibuka ari ingirakamaro cyane kugira ngo bitwibutse ko ibintu nka biriya bitazongera kuba na rimwe ukundi. Bikwiye kuduhuriza hamwe nk’abantu ngo dutekereze ku mahoro n’ubumwe bigomba gushinga imizi muri twese mu gihe kizaza. Kubivugaho, kureba twibuka uko ibihe biza ni ingenzi kuko bitwigisha ko ubugome nka buriya budafite umwanya mu muryango."

Philip Amoateng yakomeje avuga ko kwibuka ari ngombwa kuko bituma abantu bazirikana ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi, bigatuma batekereza ku mahoro n’ubumwe akaba aribyo bibayobora.

Philip Amoateng, Umuyobozi mukuru wa Airtel-Rwanda asanga kwibuka ari ngombwa kuko bituma abantu bazirikana ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.


Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ruri ahahoze Kiliziya yitwa Umwamikazi w’Intumwa, hashyinguwe imibiri isaga 45,000 y’abiciwe mu duce dutandukanye muri Bugesera harimo n’abasaga 10000 biciwe muri iyi Paruwasi ya Nyamata.

Ni mu gihe Airtel Rwanda yatanze amafaranga agera kuri 2,000,000 Frw mu rwego rwo gukomeza gufata neza uru rwibutso rwa Nyamata.

Philip Amoateng ubwo yashyiraga ahabugenewe inkunga ya miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda Airtel yageneye urwibutso rwa Nyamata.


 

TANGA IGITEKEREZO


Nta gitekerezo!