Bugesera: Haracyaboneka abagurishiriza amata mu rugo iwabo kandi bitemewe!

 Inshamake   Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Bugesera bagurishiriza amata mu ngo batabanje kuyajyana ku makusanyirizo cyangwa se MCCS mu ndimi z’amahanga ibintu bishobora kwangiza ubuzima bwa bamwe.

Bugesera: Haracyaboneka abagurishiriza amata mu rugo iwabo kandi bitemewe!

 Inshamake   Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Bugesera bagurishiriza amata mu ngo batabanje kuyajyana ku makusanyirizo cyangwa se MCCS mu ndimi z’amahanga ibintu bishobora kwangiza ubuzima bwa bamwe.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Bamwe  mu borozi bo muri aka Karere bagurishiriza umukamo w’inka zabo mu ngo, mu gihe amabwiriza ya Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi atabyemera batabanje kuyajyana ku makusanyirizo.


Ku ruhande rw’abaturage twaganiriye batubwiye ko hari abaturage bagurisha amata atageze ku makusanyirizo mugihe ahari kandi ninaho haba hari amata mazima
Karinganire Edison yagize ati:’’Twe tubona abantu bagurira mata mu ngo z’abaturage batabanje kuyanyuza ku makusanyirizo tukibaza icyo Ubuyobozi buba bukora tugaheba,iki ni ikibazo! ’’


Naho Uwingenye Gerardine utuye mu Kagari ka Nyamata Ville nawe yagize ati:’’Ibi bintu byo kugurishiriza amata mu ngo ntibyemewe kuko hari ikusanyirizo,twe twibaza impamvu batabanza kugana amakusanyirizo bikatuyobera!’’


Mu karere ka Bugesera hagaragara bamwe mu borozi bagurishiriza amata mu ngo zabo batabanje kuyageza ku makusanyirizo ariyo MCCS mu ndimi z’amahanga ,ibi bikaba bibangamira bamwe ndetse Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana NSANZUMUHIRE Emmanuel avuga ko bidakwiye mu gihe  muri aka Karere hagaragara amakusanyirizo y’amata agera kuri atanu ayo akaba hagije mu mirenge yose  igize aka karere akaba bakangurira abaturage kugana amakusanyirizo kuko ahari, dore ko ngo iyo amata acishijwe mu ikusanyirizo aba afite isuku kandi yujuje ubuziranenge ku bayanywa bityo kugurira mu ngo ntibyemewe na gato.

Bwana NSANZUMUHIRE Emmanuel uyobora Bugesera avuga ko kugurishiriza amata mu rugo bidakwiye mu gihe  muri aka Karere hagaragara amakusanyirizo y’amata agera kuri atanu.


N'ubwo mu karere ka Bugesera hakigaragara abagurishiriza amata mu ngo hari amabwiriza ya ministiri w’ubuhinzi nubworozi avuga ko kugurira amata mu ngo utayakuye ku ikusanyirizo bitemewe bityo bikaba binahanwa n’amategeko.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!