Bugesera: RDF na Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’urubyiruko bafashe mu mugongo inshike za Jenoside

 Inshamake   Urubyiruko rwo mu karere ka Bugesera by’umwihariko mu Murenge wa Nyamata rwifatanyije n’Ingabo z’Igihugu na Polisi basanira inzu ndetse banakorera uturima tw’igikoni ababyeyi babiri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Bugesera: RDF na Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’urubyiruko bafashe mu mugongo inshike za Jenoside

 Inshamake   Urubyiruko rwo mu karere ka Bugesera by’umwihariko mu Murenge wa Nyamata rwifatanyije n’Ingabo z’Igihugu na Polisi basanira inzu ndetse banakorera uturima tw’igikoni ababyeyi babiri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Aba babyeyi batuye mu Mudugudu wa Rwakibilizi mu murenge wa Nyamata, ko iyo babonye ubasuye bumva ko bakizirikanwa cyane nk’urubyiruko iyo rukoze igikorwa nk’iki cy’Umutima ukunda muri ibi bihe byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.


Urubyiruko rwaganiriye n’Ikinyamakuru Umusare.rw nyuma yo gusanira amazu n’uturima tw’igikoni aba bapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi batangaza ko iyo bakoze igikorwa nk’iki bumva ko aribo bagakwiye n’ubundi gufasha aba babyeyi gukomeza kugira n’ihumure muri ibi bihe.

Uru rubyiruko rwafashije aba babyeyi babakorera uturima tw'igikoni aho dufasha imirire myiza.


Mugisha Desire, umwe muri uru rubyiruko yagize ati:’’Twe iyo dukoze igikorwa n’iki cy’umutima ukunda twumva ari inshingano zacu kuko aba ni ababyeyi bacu, nitwe baba bareba kuko babuze abana babo n’ababyeyi muri Jenoside bazira uko baremwe bityo ntitwabatererana ‘’


Mutuyimna Shakilla atuye mu Kagari ka Kayumba nawe yunze mu rya musaza we ati:’’Ubwo se dutereranye abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi twaba tugira umutima ukunda!Tuzabafasha atari no muri ibi bihe twibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 24’’.


Nibagwire Chantal ni umukobwa wa Mukazitoni Edissa, umwe mu bakecuru basaniwe akarima k’igikoni banamwubakira urugo  akaba atavuga kubera ibikomere yasigiwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko iki gikowa yagitekereje ariko akabona atabishobora kuko ntawari kubimufasha ngo bimweretse ko baba batari bonyine.
Mutware Antoine ni umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera we  yagize ati: “Twe nk’urubyiruko muri ibi bihe bidusaba kwegera abarokotse Jenoside tukabaremamo icyizere n’ihumure.’’

Kwegera abarokotse Jenoside bakabaremamo icyizere n’ihumure ni bimwe mu byo uru rubyiruko rwiyemeje.


Uru rubyiruko rwo mu Murenge wa Nyamata hamwe n’ingabo na Polisi bikorera muri uyu Murenge bakaba basaniye inzu banubakira uturima tw’igikoni abapfakazi babiri barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994 bakaba batuye mu mudugudu wa Rwakibilizi,aba bakecuru bakaba badutangarije ko iyo babonye ingabo z’Igihugu n’inzego z’umutekano nka Polisi bumva bagaruye ihumure kuko n’ubundi ingabo za RPF Inkotanyi arizo zabarokoye.

Ingabo na Polisi y'igihugu nabo bitabiriye iki gikorwa cyo gufasha aba babyeyi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
Kamwe mu turima tw'igikoni ubwo kari kamaze kuzura hasigaye guteramo imboga.

 

TANGA IGITEKEREZO


Nta gitekerezo!