Bugesera: Urubyiruko rwiyemeje kwishakira ibisubizo

 Inshamake   Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera ifatanyije na bamwe mu Rubyiruko rukora akazi ko gutwara abagenzi ku magare bihaye gahunda yo gushyiraho uburyo bwiswe ‘Igiceri project’ akaba ari igikorwa ngo kizakwira mu Mirenge 15 yose igize aka karere ko mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Bugesera: Urubyiruko rwiyemeje kwishakira ibisubizo

 Inshamake   Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera ifatanyije na bamwe mu Rubyiruko rukora akazi ko gutwara abagenzi ku magare bihaye gahunda yo gushyiraho uburyo bwiswe ‘Igiceri project’ akaba ari igikorwa ngo kizakwira mu Mirenge 15 yose igize aka karere ko mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Rumwe mu urubyiruko rukora akazi ko kunyonga amagare rwibumbiye muri Panya Limited ruvuga ko kuva rwatangira kwizigamira hari aho rumaze kwigeza ariko rukaba rugaragaza ibanga ryo kwizigamira  kuri gahunda y'igiceri program ko izabongerera amikoro nk’uko Kalisa Theogene ubahagarariye yabidutangarije.


Kalisa ubarizwa muri Panya limited yakomeje agira ati:”Urubyiruko mpagarariye runyonga amagare ndarugira inama nkomeje ko batakwishora mu biyobyabwenge kuko ari kimwe mubituma basesagura.’’

Aba bajene ngo biyemeje guharanira kwizigamira aho kwishora mu biyobyabwenge.


Nyankiko Pierre nk’umwe mu batangije igiceri Project mu karere ka Bugesera akaba afite ubumuga bwo kutabona we ati:’’Urubyiruko nirwigirire icyizere kugira ngo bakore aho kwiyahuza ibiyobyabwenge’’
Mutware Antoine ni Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Bugesera we avuga ko n’ubusanzwe kwizigamira biri muri gahunda y’imihigo y’urubyiruko rwa Bugesera.

Nyankiko Pierre, usanzwe afite ubumuga bwo kutabona nk’umwe mu batangije igiceri Project mu karere ka Bugesera asaba urubyiruko kwigirira icyizere kugira ngo bakore aho kwiyahuza ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Bwana Eric RUZINDAZA aganira n’ikinyamakuru Umusare yatubwiye  ko ubu bukangurambaga bwunganira izindi mfashanyo z’urubyiruko binyuze mu bigo by’imari.

Ruzindaza yagize ati:’’Iyi gahunda y’igiceri ivuze kwizigamira nibura amafaranga ijana y’u Rwanda ku munsi, aha urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera rwajyaga rusesagura ariko kubera iyi gahunda bizahagarara!’’


Inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Bugesera ifatanyije na Panya Limited itwara abagenzi ku magare i Nyamata mu Karere Ka Bugesera, bakaba barihaye gahunda yo gutangiza ukwizigama ku rubyiruko nibura rwizigamira amafaranga 100 ku munsi, akaba ari igikorwa cyatangiriye mu murenge wa Nyamata ariko intego ikaba ari ukugikwiza no mu yindi mirenge, aho ngo urubyiruko ruramutse rubishyizemo ingufu mu minsi iri mbere na bagenzi babo bo hirya no hino mu gihugu bajya baza kubigiraho.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!