Bwiza usanzwe uvuka mu Bugesera, ni umwe mu bakobwa bashya mu muziki w’u Rwanda, akaba afashwa na Sosiyete ya KIKAC Music, ari nayo irimo kumufasha gutegura igitaramo cyo kwiyereka abo ku ivuko yise ‘Bwiza home coming concert’.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Richard Mutabazi, uyobora Akarere ka Bugesera yeretse Bwiza ko we n’Abakeramurimo ba Bugesera biteguye kumuha ikaze mu gitaramo azakorera iwabo.
Meya Mutabazi yagize ati
Abakeramurimo turahari cyane. Aha ni home.
Umuhanzikazi Bwiza yinjiye muri KIKAC Music nyuma yo gutsinda irushanwa ry’abanyempano b’abakobwa rya ‘The Next Diva’, ryateguwe n’iyi nzu ifasha abahanzi, yanamufashije gukora indirimo nka ‘Available’ na ‘Yiwe’ yasohoye mu minsi ishize.
Ni igitaramo kizabera ahitwa Palast Rock tariki 24 Ukuboza 2021, aho azaba aherekejwe n’abahanzi bafite amazina mu muziki w’u Rwanda nka Riderman, Mico The Best, Social Mula, Kevin Skaa na Chris Eazy.
Ni mu gihe byitezwe ko iki gitaramo kizabanzirizwa no kumwereka ubuyobozi bw’Akarere mbere y’uko ku mugoroba asusurutsa abaturanyi.

GIRICYO UBIVUGAHO