“Byose-combo pack” ipaki nshya ya Airtel Rwanda yo gufasha abakiriya gutumanaho byoroshye!

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020, Airtel Rwanda yongeye kudabagiza abakiriya bayo ishyiraho ipaki yise “Byose-combo pack” igamije kugeza ku bakiriya bayo interineti ihendutse, bakabasha guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi baguze pack imwe.

“Byose-combo pack” ipaki nshya ya Airtel Rwanda yo gufasha abakiriya gutumanaho byoroshye!

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020, Airtel Rwanda yongeye kudabagiza abakiriya bayo ishyiraho ipaki yise “Byose-combo pack” igamije kugeza ku bakiriya bayo interineti ihendutse, bakabasha guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi baguze pack imwe.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Kuri iyi paki nshya, abakiriya bazaba bafite amahitamo mu buryo bune, harimo imara iminsi ibiri ku ma FRW 500, imara icyumweru ku ma FRW 1500, hamwe n’izimara ukwezi imwe ku ma frw 5000 indi ku ma frw 15, 000; Airtel Rwanda igatangaza ko abakiriya bayo bagiye kuryoherwa na interineti ndetse n’iminota yo guhamagara myinshi. 


Ubwo yatangazaga itangizwa ry’iyi paki nshya, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla yavuze ko izi paki zihita ziboneka hose mu Rwanda, anasaba abakiriya bashya basabwa kugura simukadi ya Airtel bagatangira kuryoherwa n’iyi paki ikubiyemo byose. 


Amit Chawla yagize ati

Tumaze kwiga neza ku byifuzo by’abakiriya bacu, intego yacu ni ukugeza itumanaho ku bakiriya hagendewe ku byifuzo byabo. Iyi paki nshya izafasha abakiriya bacu kwiha gahunda bakurikije uko bifite.


Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda yakomeje avuga ko iyi paki nshya ari igisubizo ku mubare w’abakenera interineti ukomeza kwiyongera mu gihe bijyanye n’uko abakoresha telefone zigezweho bakoresha porogaramu zikomeye, aho abakiriya bakunda guhamagara cyane bazabasha guhitamo ipaki zitanga iminota myinshi uhereye kuri GB2 n’iminota 3000 mu gihe bahamagara kuri Airtel ndetse n’iminota 225 bahamagara ku yindi mirongo mu Rwanda, uretse n’ibyo kandi uhabwa SMS 500 ukoresha wohereza ku bari ku murongo wa Airtel.

Amit Chawla uyobora Airtel Rwanda avuga ko iyi paki nshya ari igisubizo ku mubare w’abakenera interineti ukomeza kwiyongera mu gihe bijyanye n’uko abakoresha telefone zigezweho bakoresha porogaramu zikomeye.


Indi paki ni imara iminsi ibiri ku ma frw 500, ugahabwa MB 250, iminota 200 uhamagara kuri Airtel n’iminota 15 uhamagara ku wundi murongo mu Rwanda hamwe na sms 50 wandikira abakoresha Airtel (073 na 072), naho uguze ipaki y’ama frw 1500; uhabwa MB 750 n’iminota 700 uhamagaza kuri Airtel, iminota 50 uhamagaza ku yindi mirongo hamwe na sms 150 wandikira abakoresha Airtel, iyi ikaba imara icyumweru, ni mu gihe ipaki nini Airtel Rwanda itangaari iy’ama frw 15,000; uhabwa GB 15 n’iminota 3000 uhamagaza kuri Airtel, iminota 500 uhamagaza ku yindi mirongo hamwe na sms 1500 wandikira abakoresha umurongo wa Airtel, iyi ikaba imara ukwezi.


Ikigenderewe muri ibi byose ni uguha abakiriya ba Airtel Rwanda ububasha bwo gukora gahunda zijyanye n’itumanaho ku buryo buboroheye no mu mudendezo usesuye.
 

Izi paki zose Airtel Rwanda yazishyizeho kugira ngo ihe abakiriya bayo ububasha bwo gukora gahunda zijyanye n’itumanaho ku buryo buboroheye no mu mudendezo usesuye.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!