Caporal Nsengimana, umusirikare wishe umugore we amuciye umutwe yatawe muri yombi!

 Inshamake   Kuri uyu wa kane tariki 10 Gicurasi 2018, Caporal Janvier Nsengimana umusirikare ushinjwa kwica umugore we amuciye umutwe aho batuye mu majyaruguru mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo agahita acika, yafatiwe Iburasirazuba mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Uyu musirikare wakoreraga i Musanze aregwa kwica umugore we amuciye umutwe ku wa mbere w’iki cyumweru, yarangiza agahita acika(ahunga), abaturanyi b’uyu muryango bakaba batangaza ko amakimbirane ashingiye ku mutungo n’ubusambanyi ariyo ntandaro y’ubu bwicanyi.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu musirikare uregwa yafashwe kandi yashyikirijwe ubutabera.
Lt Col Munyengango yagize ati:“We ntabwo ari mu bantu batinda ngo harakorwa iperereza kuko icyaha cye kirigaragaza. Ubu ahasigaye ni ah’ubutabera.”

Lt Col Munyengango avuga ko uyu musirikare yakoreye icyaha Rulindo agafatirwa i Kibungo ko bishoboka ko hari n’ibindi yari agambiriye.

Lt Col Munyengango avuga ko uyu musirikare atari mu bantu batinda ngo harakorwa iperereza kuko icyaha cye kirigaragaza.

Caporal Janvier Nsengimana akurikiranyweho icyaha cyo kwica, aho we na Jeanette Mutuyimana, aregwa kwica, bari barashyingiranywe byemewe n’amategeko, bafitanye abana batatu.

Ingingo ya 142 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko “kwica uwo bashyingiranywe bihanishwa igifungo cya burundu.”
 
Caporal Janvier Nsengimana yciye umugore we amuciye umutwe i Rulindo mu Majyaruguru, ahungira Ngoma mu Burasirazuba.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!