CCA Style Awards yagarutse ku nshuro yayo ya kane, iyi nshuro irimo udushya!

 Inshamake   Mu gihe mu Rwanda hamenyerewe ibihembo bitandukanye bihabwa abatandukanye mu myidagaduro, CCA Ltd igiye kongera gushimira abanyamideri bahize abandi mu mwaka wa 2019.

CCA Style Awards yagarutse ku nshuro yayo ya kane, iyi nshuro irimo udushya!

 Inshamake   Mu gihe mu Rwanda hamenyerewe ibihembo bitandukanye bihabwa abatandukanye mu myidagaduro, CCA Ltd igiye kongera gushimira abanyamideri bahize abandi mu mwaka wa 2019.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni igikorwa giteganijwe ku wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2020 mu Mujyi wa Kigali muri Hoteli izwi nka Ubumwe Grand Hotel iherereye mu mujyi rwagati, aho amatsinda y’abanyamideri agera ku icyenda azabanza kwerekana imideri hatoranywemo amatsinda 3 azagera ku irushanwa rya nyuma, ari nayo azatoranywamo irya mbere ryahize ayandi, hanatangwe ishimwe ku batoza b’abanyamideri bahize abandi.


Avuga ku myiteguro y’iyi nshuro ya kane hatangwa CCA Style Awards, umuyobozi wa CCA Ltd, Rutamu Omar yatangarije Umusare.co.rw ko imyiteguro bayigeze kure ndetse ko kuri iyi nshuro hazaba harimo byinshi bishya, anasezeranya abazitabira iki gikorwa ngarukamwaka kuzishimira ibizakorerwamo.


Rutamu yagize ati

Turimo gutegura neza CCA Style Awards igiye kuba ku nshuro ya kane. Imyiteguro imeze neza, amatsinda y’abanyamideri arimo kwitegura, dore ko kuri iyi nshuro hanarimo agashya kuko amatsinda yabashije kwegukana iyi award mu myaka yashize nayo yemerewe kuzaba ari mu yarushanwa.

Rutamu Omar uyobora CCA Ltd avuga ko kuri iyi nshuro amatsinda yatwaye CCA Style Awards mu myaka yashize nayo yemerewe kwitabira.


Yakomeje avuga ko abakunzi b’umuziki nabo batibagiranye kuko umuhanzi Auddy Kelly umenyerewe mu njyana ya RNB azasusurutsa abazitabira, mu gihe mu bakemurampaka yirinze kubatangaza, gusa avuga ko bazaba barangajwe imbere na bamwe mu bafite amazina akomeye hano mu Rwanda ndetse n’akarere ruherereyemo.

Umuhanzi Auddy Kelly uherutse gushyira indirimbo yise "Kubi" irimo kubica bigacika hanze aha, azasusurutsa abazitabira.


Ni mu gihe avuga ku biciro byo kwinjira muri ibi birori, Omar Rutamu yavuze ko ibiciro babishyize hasi kugira ngo buri wese abashe kubyigondera, aho bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda (5,000frw) ahasanzwe, n’ibihumbi cumi na bitanu bitanu y’u Rwanda (15,000frw) mu myanya y’icyubahiro(VIP), aho bizaba byemewe kuzana n’umukunzi wawe iyo uguriye ku uryango ahazabera igitaramo, mu gihe kugara itike mbere ari amafaranga ibihumbi bitatu y’u Rwanda (3,000frw) ahasanzwe, n’ibihumbi icumi y’u Rwanda (10,000frw) mu myanya y’icyubahiro(VIP).


Twabibutsa ko itsinda ry’abanyamideri rizwi nka TOP –UP FASHION AGENCY ribarizwa I Nyamirambo ari ryo ryegukanye CCA Style Awards mu mwaka ushize, iri kandi rikaba rinemerewe kugaruka mu guhatana muri CCA Style Awards ya 2020 yatewe inkunga na Ubumwe Grand Hotel, House of Cake, Gist Ltd, Igitenge Fashion Design, Joyce Design, Uno Shop na Adeline Design.

Abazagura amatike mbere y'umunsi nyir'izina bazagabanyirizwa, mu gihe abafatanyabikorwa barimo n'itangazamakuru biyemeje gushyigikira iki gikorwa.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!