CECAFA y’Abagore ya 2018 yari iteganijwe kubera i Kigali ntikibaye!

 Inshamake   Kuri uyu wa kabiri tariki 08 Gicurasi 2018, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko u Rwanda rutacyakiriye irushanwa rihuza amakipe y’Ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (CECAFA) mu bagore kubera ikibazo cy’amafaranga yo kuritegura ataroherejwe ku gihe.

CECAFA y’Abagore ya 2018 yari iteganijwe kubera i Kigali ntikibaye!

 Inshamake   Kuri uyu wa kabiri tariki 08 Gicurasi 2018, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko u Rwanda rutacyakiriye irushanwa rihuza amakipe y’Ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (CECAFA) mu bagore kubera ikibazo cy’amafaranga yo kuritegura ataroherejwe ku gihe.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

CECAFA y’Abagore ya 2018 yagombaga kubera i Kigali kuva ku wa 12 kugeza ku wa 22 Gicurasi 2018, yasubitswe habura iminsi ine gusa ngo irushanwa ritangire, iki cyemezo cyo kwimura igihe irushanwa ryagombaga kubera kikaba cyafashwe na FERWAFA kuri uyu wa 8 Gicurasi 2018. 


Mu itangazo yasohoye ibinyujije ku rubuga rwayo, FERWAFA yavuze ko icyemezo cyo kutakira CECAFA y’Abagore cyafashwe kuko abaritegura hari ibyo batubahirije mu masezerano bagiranye mu kwezi gushize, nk’uko n’Umuvugizi wayo, Bonnie Mugabe, yabitangarije Igihe ati:“Gusubika irushanwa byatewe no kuba hari ibyo CECAFA itubahirije kandi twari twumvikanye.”


Hari amakuru avuga CECAFA yari yemereye u Rwanda agera ku bihumbi 300 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga akabakaba miliyoni 260 mu mafaranga y’u Rwanda, yo gukoresha mu bijyanye n’imyiteguro, gusa FERWAFA yahamagaye mu bunyamabanga bwa CECAFA isaba guhabwa ayo mafaranga ntihagira igikorwa kugeza ubwo icyemezo cyo kutaryakira gitangajwe, gusa ngo FERWAFA izafata icyemezo cyo kwakira iryo rushanwa mu gihe izaba yabonye amafaranga avuye muri CECAFA ndetse impande zombi zizabanza zicare zifate umwanzuro w’amatariki rigomba kuberaho.

Umunyamabanga mukuru wa CECAFA, Nicolas Musonye ari kumwe na Rt Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA, bari bemeranyije ko hari amafranga azatangwa yo kwitegura, ariko ntiyoherezwa.


Ikipe y’Igihugu y’Abagore yari imaze icyumweru mu mwiherero ariko biteganyijwe ko izahita iwuvamo abakinnyi bari bahamagawe na Kayiranga Jean Baptiste bagasubira mu makipe yabo kuko Shampiyona izahita ikomeza, ni mu gihe ibihugu umunani ari byo byari byemeje ko bizitabira iri rushanwa ryagombaga kubera i Kigali.
 

Abakinnyi b'Amavubi bari bamaze igihe mu mwiherero bitegura iyi CECAFA bagomba guhita basubira mu makipe yabo.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!