CHENO yatangaje ko nta marushanwa y’Igikombe cy’Intwari mu mikino azabaho mu 2021

 Inshamake   Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rwatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 nta marushanwa y’igikombe cy’Ubutwari azakinwa mu mikino itandukanye kubera icyorezo cya COVID-19.

CHENO yatangaje ko nta marushanwa y’Igikombe cy’Intwari mu mikino azabaho mu 2021

 Inshamake   Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rwatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 nta marushanwa y’igikombe cy’Ubutwari azakinwa mu mikino itandukanye kubera icyorezo cya COVID-19.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni amarushanwa mu mikino itandukanye yatangiye mu 2017, mu Rwanda yitiriwe Intwari z’Igihugu akenshi aba mu mpera za Mutarama, agasozwa tariki ya 1 Gashyantare.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Rwaka Nicolas, yabwiye Igihe ko uyu mwaka nta marushanwa y’imikino azaba kubera icyorezo cya COVID-19.


Rwaka yagize ati

Uyu mwaka nta mikino izaba kubera icyorezo cya COVID-19, ahubwo hateguwe amarushanwa y’indirimbo n’imivugo bisingiza Intwari z’u Rwanda bikanamamaza indangagaciro z’umuco w’ubutwari azitabirwa n’abantu batandukanye babyifuza. Hazaba kandi igitaramo kizaca kuri Televiziyo Rwanda tariki ya 31 Mutarama.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, avuga ko uyu mwaka nta marushanwa y’imikino azaba kubera icyorezo cya COVID-19.(Ifoto: Rwandamagazine)


Mu mwaka ushize wa 2020, iri rushanwa ry’Ubutwari ryakinwe mu mikino itandukanye irimo Sitting Volleyball, Amagare, Handball, Volleyball, Basketball n’Umupira w’Amaguru.


Ni mu gihe muri uyu mwaka hazaba gusa amarushanwa mu ndirimbo n’imivugo, aho kwakira indirimbo n’imivugo bizarushanwa byatangiye tariki kuri uyu wa Mbere tariki 11 bikazageza ku ya 25 Mutarama uyu mwaka wa 2021, umunsi umwe mbere y’uko hatangira gukorwa isesengura ryabyo.


Indirimbo n’imivugo itatu bya mbere bizatangazwa ku wa 29 Mutarama 2021, mu gihe abatsinze bazahembwa ku wa 31 Mutarama 2021.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!