COVID-19 yabaye intandaro y’inda zitateganijwe kuri bamwe mu bagore basigajwe inyuma n’amateka.

 Inshamake   Abagore basigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda barimo kugirwaho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus(COVID-19), aho kubera kubura ikibatunga harimo abishora mu busambanyi ngo babone amaramuko, bamwe bikanabaviramo guterwa inda zitateganyijwe.

COVID-19 yabaye intandaro y’inda zitateganijwe kuri bamwe mu bagore basigajwe inyuma n’amateka.

 Inshamake   Abagore basigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda barimo kugirwaho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus(COVID-19), aho kubera kubura ikibatunga harimo abishora mu busambanyi ngo babone amaramuko, bamwe bikanabaviramo guterwa inda zitateganyijwe.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Bamwe mu bagore basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko muri ibibihe bya COVID-19 aho bakuraga amaramuko hagiye habura, bityo bagorwa n’imibereho ya buri munsi harimo no kubura ibyo barya n’imiryango yabo, ibi bigatuma bashukwa n’abagabo ngo bakorane imibonano mpuzabitsina. 


Mu murenge wa Nyamata, akagari ka Nyamata Ville mu mudugugu wa Gasenga II, Mukarurangwa Angelique na Mukamusoni Marie Claire ni bamwe mu bahuye n’izo ngaruka, aho bishoye mu ngeso z’uburaya ngo babone uko abana baramuka kuko ubufasha bahawe bw’ibiribwa bwabaye iyanga kandi badafite uburyo bwo kubona ibibatunga mu buzima bwabo bwa buri munsi.


Mukarurangwa Angelique, umugore w’abana babiri yasigiwe n’umugabo we witabye Imana, n’agahinda kenshi yagize ati

Ni inzara, ni ukutagira ubushobozi corona yateyemo n’aho nacaga incuro ndahabura, iyo nagize Imana hakagira umfungurira ndarya, mbayeho uko Imana ibishaka iyo nabuze uko ngira nsoroma isombe mu myumbati ya rubanda nihishe cyangwa naba muzi nkayimusaba, nkayima amazi nkashyiramo umunyu nkagaburira abana tukarya tukaryama.


Mukarurangwa akomeza avuga ko COVID-19 igitangira bahawe imfashanyo y’ibiribwa kuko abayobozi b’umudugudu bajyaga mu bakire(abifashije) bagafunguza bakabaha nk’ikiro cy’umuceri, ibishyimbo n’akawunga nabwo babihawe nka kabiri gusa. 


Nyuma yo kubura ibimutunga n’abana be yishoye mu busambanyi, abagabo baza bakararana bakamuha nk’igihumbi(1000frw) akaguramo ibyo abana barya bakaramuka, aho avuga ko aguramo ikiro cy’ibishyimbo hagasaguka amafaranga Magana atatu(300fw) akayaguramo ibijumba nk’uko abyivugira.

Mukarurangwa Angelique avuga ko yabuze aho aca inshuro bigeze aho asoroma isombe mu myumbati ya rubanda yihishe, akayima amazi agashyiramo umunyu agaha abana bagacuma iminsi.(Ifoto: Habimana Jonathan)

Uwitwa Mukamusoni Marie Claire usanzwe yarabyariye iwabo umwana umwe, we avuga ko ingaruka yagizweho na COVID-19 ari ugutwara inda kubera kubura akazi, umusore akamushukisha amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda (2000frw).


Yagize ati

Urabona nyine Covid yabaye Covid akazi karabura kubera Guma mu rugo, wahura n’umusore cyangwa umugabo akagufatirana akagushukisha amafaranga bitewe n’inzara kubera kumara iminsi utarya akaguha nk’igihumbi cyangwa bibiri wareba iminsi umaze utarya ukemera mukagenda mukararana.


Mukamusoni w’imyaka 26 y’amavuko, avuga ko uwamuteye inda atamuzi kuko yari umuntu wigendera atazi ahantu yamubona, bityo ko azakomeza kwirwariza, dore ko no mu rugo iwabo badafite ubushobozi bwo kuba bamufasha, ni mu gihe anahamya ko abonye n’undi yabyemera akamusambanya kugira ngo abone amaramuko.

Mukamusoni Marie Claire yatewe inda ashukishijwe ibihumbi bibiri (2000frw) nyuma yo kubura ibimutunga kubera COVID-19.(Ifoto: Habimana Jonathan)


Umwe mu bayobozi b’umuryango uvugira ukanafasha abasigajwe inyuma n’amateka ukorera no mu karere ka Bugesera, AIMPO (African Initiative for Mankind Progress Organization ), Ntakirutimana Richard avuga ko bagerageje gufasha abagenerwabikorwa babo babaha ibyo kurya, naho ku nda zitateganijwe avuga bagiye ko gukora ubuvugizi.


Yagize ati

Twagiye dutanga ubufasha bw’ibyo kurya mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu, byari ukugoboka abantu mu buryo bw’igihe gito kuko batari bemerewe gusohoka ngo bajye gukora.


Avuga ku mwihariko w’abagore bahuye n’ibibazo byo gutwara inda zitateganijwe, Ntakirutimana yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo Leta igire icyo ibafasha na cyane ko ariyo igomba kubigiramo uruhare runini, gusa mu rwego rwo gushakira imibereho abagenerwabikorwa babo muri rusange, muri Kamena batangiye kubahugura ku bikorwa by’ububumbyi bwa kijyambere n’ubwo batangiriye ku bantu bake (10) ngo bazajye guhugura bagenzi babo, gusa n’ibyo bakora ntabakiriya biragira.

Ntakirutimana Richard uyobora AIMPO, avuga ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo Leta igire icyo ifasha abo bagore na cyane ko ariyo igomba kubigiramo uruhare runini, gusa ngo nabo nk'umuryango batangiye kubahugura ku bikorwa by’ububumbyi bwa kijyambere. (Ifoto: Google)


Ubuyobozi buvuga ko nta mwihariko wo kubafasha.


Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko bazafashwa nk’abandi bose bahura n’ikibazo cyo gutwara inda zitateganijwe, kuko umuturage wese ari uwa Leta, ndetse banashyireho kubigisha uko bakwiye kwitwara.


Yagize ati

Ntabwo twibwira ko hari umwihariho ni abanyarwanda nk’abandi, ubwo rero ni ukubafashiriza rimwe n’abandi,…..ni ukureba ese iyo miryango yakoraga iki ngo ifashwe bidasanzwe. Abatwaye inda bo ntibikwiye gusa tuzabegera tubafashe kandi tunabigishe.


Bwana Mutabazi yakomeje abagira inama ko bidakwiye kwishora mu ngeso mbi nk’izo ahubwo bari bakwiye kwegera Leta bakayigaragariza ikibazo bafite, kuko batari kubanza gutwara inda ngo babone kwaka ubufasha, asoza abasaba kwirinda no kwitwara uko bikwiriye hanyuma inzego zibishinzwe zikabafasha uko bishoboka, gusa ngo bagiye kwegera imiryango ibavugira barebe niba hari umwihariko ubundi bawinjiranemo.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko bazafashwa nk’abandi bose bahura n’ikibazo cyo gutwara inda zitateganijwe. (Ifoto: Google)


Ni mu gihe Sheikh Bahame Hassan, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) atagiye kure ya Bwana Mutabazi ; avuga ko nta mwihariko wo gufashwa ku basigajwe inyuma n’amateka, gusa ngo ubuyobozi bukwiye kugira ijisho kuri bo.


Ati

By’umwihariko kuri COVID-19, iyo habonetse ubufasha runaka bwoherezwa mu turere; uturere tureba abantu bose kimwe, ariko ni ikibazo abantu bakwiye no kuganira bakanabwira n’uturere bati ‘aba bantu mubarebe’, tugomba kugira ijisho kuri bariya bantu, bivuga ko uturere n’imirenge y’aho bari babegere babafashe nk’uko bafasha abandi baturage ariko banabaganirize, ibyo bishobora kudufasha kugabanya icyo kibazo.

Sheikh Bahame Hassan, ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri MINALOC avuga ko nta mwihariko wo gufashwa ku basigajwe inyuma n’amateka, gusa ngo ubuyobozi bukwiye kugira ijisho kuri bo.(Ifoto: Habimana Jonathan)

Kugeza ubu nk’uko ibarura riheruka ryakozwe n’umuryango w’ababumbyi mu Rwanda (COPORWA=Communauté des Potiers du Rwanda) muri Nzeri 2018 ribigaragaza, abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bose hamwe bari ibihumbi mirongo itatu na bitandatu n’abantu mirongo irindwi na batatu (36,073)  bangana na 0.29% by’abaturagebose, gusa iri barura ntirigaragaza umubare w’abagore, ariko ubuyobozi bwa COPORWA buvuga ko burimo gutegura irindi barura mu gihe cya vuba rizaba rigaragaza imibare y’ibitsina byombi.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!